• Labels

    Saturday, May 12, 2018

    zimwe mu mpamvu zatera kugira amabere atangana


    Abantu rimwe na rimwe harimo abagira amabere atangana, bamwe ntibasobanukiwe impamvu , hakaba habamo abakeka amarozi andi wenda Atari yo. Dore zimwe mu mpmvu zishobora gutera kugira amabere arutana, ushobora gusanga ubifitemo uruhare cyangwa wenda ntarwo.
    • Konsa: burya n’ubwo umubyeyi agerageza guha umwana amabere yose ariko umwana agira iryo akunda kuruta irindi. Iryo rero rihita riba rinini kurenza irindi.
    • Ukuboko ukoresha: akenshi ukuboko ukoresha imikaya yo kuri icyo gice irakura cyane. Ibi rero bigira n’ingaruka ku ibere ry’urwo ruhande.
    • Imisemburo: mu gihe cy’imihango n’uburumbuke imisemburo ituma amabere yiyongera. Hari igihe nyuma yaho atongera ngo asubire uko yanganaga ku gipimo kimwe.
    • Ibinure: hari igihe mu kubyibuha bishoboka ko umubiri utakira ibinure kimwe bityo bikaba byatera amabere kutangana.
    Ni gute umuntu yabikosora?
    Banza umenye icyabiteye.
    Ikindi kandi kuyanganisha byoroha iyo bafashije irinini kugabanuka, kuruta ko bafasha irito kwiyongera. Hari udukoresho twabugenewe dufasha amabere kuringanira.
    Icyitonderwa: Igihe cyose uku kutangana kw’amabere, no kugira amabere manini bijyana no gutonekara, kumva akandika nk’ikibyimba, bigutera imisonga n’uburibwe, wizuyaza hita ugana muganga akurebere ikibazo kibitera.
    src:  Women’s Health

    No comments:

    Post a Comment