Abantu rimwe na rimwe
harimo abagira amabere atangana, bamwe ntibasobanukiwe impamvu , hakaba habamo
abakeka amarozi andi wenda Atari yo. Dore zimwe mu mpmvu zishobora gutera
kugira amabere arutana, ushobora gusanga ubifitemo uruhare cyangwa wenda ntarwo.
• Konsa: burya n’ubwo umubyeyi agerageza guha umwana amabere yose
ariko umwana agira iryo akunda kuruta irindi. Iryo rero rihita riba rinini
kurenza irindi.
• Ukuboko ukoresha: akenshi ukuboko ukoresha imikaya yo kuri icyo gice irakura
cyane. Ibi rero bigira n’ingaruka ku ibere ry’urwo ruhande.
• Imisemburo: mu gihe cy’imihango n’uburumbuke imisemburo ituma amabere
yiyongera. Hari igihe nyuma yaho atongera ngo asubire uko yanganaga ku gipimo
kimwe.
• Ibinure: hari igihe mu kubyibuha bishoboka ko umubiri utakira ibinure
kimwe bityo bikaba byatera amabere kutangana.
Ni gute umuntu yabikosora?
Banza umenye
icyabiteye.
Ikindi kandi
kuyanganisha byoroha iyo bafashije irinini kugabanuka, kuruta ko bafasha irito
kwiyongera. Hari udukoresho twabugenewe dufasha amabere kuringanira.
Icyitonderwa: Igihe cyose uku kutangana kw’amabere, no kugira amabere
manini bijyana no gutonekara, kumva akandika nk’ikibyimba, bigutera imisonga
n’uburibwe, wizuyaza hita ugana muganga akurebere ikibazo kibitera.
src: Women’s Health
No comments:
Post a Comment