• Labels

    Wednesday, May 9, 2018

    Uburyo 9 bwizewe bwo kwirinda stress n’uburwayi bw’umutima.




    Uko urwanya umunaniro nukabije (stress) bigira ingaruka nziza ku buzima bw’umutima. Twaguteguriye uburyo bwiza bwo kurwanya stress no kwirinda uburwayi bw’umutima nk’uko tubikesha  ikinyamakuru Onlymyhealth cyandika ku buzima.

    1.Gusabana n’abandi
    Abantu batagira abandi basabana burya bafite ibyago byinshi byo kuwara umutima.Kumara igihe kinini uri wenyine bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umutima.Ku rundi ruhande ariko kumarana igihe kinini  n’incuti zawe bikugabanyiriza ibyago byo guhura n’umunaniro ukabije bakunze kwita Stress ari nako urinda umutima wawe guhura n’uburwayi.

    2.Kuganira ku bibazo byawe.
    Abantu bihererana ibibazo bibakomereye nabo baba bishyira mu kaga ko kurwara stress  n’uburwayi bw’umutima.Abahanga bavugako kuganira ibibazo by’ingutu bigukomereye n’umufasha wawe, abo mu muryango cyangwa inshuti zawe, bikugabanyiriza ibyago byo kurwara umunaniro ukabije  ndetse n’uburwayi bw’umutima.

    3.Kwirinda ibisindisha.
    Nubwo kunywa gacye ntacyo byangiza ku buzima bw’umutima. Kunywa ibisindisha byinshi nabyo byongera umuvuduko w’amaraso biganisha ku kurwara umutima.

    4.Kwirinda ikawa
    Ikawa ikangura imisemburo yongera stress

    5.Indyo yuzuye
    Iyi ndyo ivugwa hano ni itarimo inyama zitukura ahubwo yiganjemo imboga n’imbuto, ibinyamisogwe , amafi n’inkoko bifasha cyane kubungabunga ubuzima bw’umutima.

    6. Gusinzira.
     Gusinzira nibura amasaha Atari munsi y’atandatu birafasha  aha ariko nanone ibitotsi byiza ni ingenzi kuko gucikiriz aibitotsi kenshi nabyo byagutera uburwayi umuvuduko ukabije w’amaraso.

    7. Imyitozo ngororamubiri.
    Imyitozo ngororamubiri nko kunyonga igare , kwiruka buhoro( jogging) nabyo bifasha ubuzima bw’umutima.

    8. Guseka.
    Guseka nabyo bigabanya ibinure bigafasha umutima gukora neza.

    9.Kugana abaganga.
    Burya ku bitaro haba ishami ry’ubuvuzi bw’uburwayi byo mu mutwe aho bagusuzuma bakamenya uburwayi ubwo ari bwo bwose ufite yaba umunaniro ukabije(stress),agahinda k’inyongobezabugingo (depression) n’ubundi burwayi bwose bwo mu mutwe bufitanye isano ya hafi n’umutima. Igihe rero wagerageje izindi nama bikanga , ihutire kugana muganga wabyigiye agufashe.

    No comments:

    Post a Comment