• Labels

    Friday, July 13, 2018

    Ibimenyetso bya Diyabeti bishoboka ko tutitagaho.


    Ubushakashatsi bugaragaza ko diyabeti yica abantu benshi ugereranije n’abicwa na Sida na Kanseri tubateranije. Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko abantu basaga miliyoni 7.9  baba bafite ibyago byo kurwara kanseri bitewe n’impamvu zinyuranye kandi zoroheje umuntu yakosora byoroshye. Dore bimwe mu bimenyetso umuntu yakwibonaho bikaba bishoboka cyane ko  afite diyabeti n’iyo yaba yumva ari muzima.
    Gushaka kwihagarika bidasanzwe
    Iyo umuntu afite isukari nyinshi mu mubiri, bituma kwihagarika bitoroha, kubera ko isukari  irenze urugero yangiriza iminsi yo mu rwungano rw’inkari, iyo umuntu yarwaye  bituma noneho umuntu ashaka kwihagarika bidsanzwe.
    Kugira umwuma bidasanzwe
    Kugira umwuma ni ikimenyetso cy’uko umuntu afite amazi makemu mubiri, bivuga ko Atari byiza  cyangwa ngombwa kunywa amazi igihe wumva uyashaka. Igihe umuntu yiyumvana inyota idasanzwe  ni byiza  kwipimisha kugira ngo umenye ko ari ibisanzwe.
    Gukorana nabi kw’imisemburo
    Iyo umuntu afite isukari nyinshi  bituma imisemburo idakorwa neza , cyane cyane ifasha imyanya  myibaruko gukora neza, iringaniza isukari n’iyindi.

    4.Kwiyongera ibiro bidasanzwe.

    Iyo isukari yo mu maraso (glucose ) ibaye nyinshi, umubiri ugerageza uko wayigabanya , mu gihe itahise igabanuka bikavamo ibinure. Ibyo binure bituma ibiro by’umuntu bihinduka byinshi bidasanzwe.

    5. Kugira ibibazo mu kubona.

    Kubera gukora naboi no guhindagurika  kw’ikigero cy’imisemburo bigira ingaruka ku bice binyuranye birimo cyane cyane amaso .  kwiyongera kw’amatembuzi mu maso bituma umuntu agira ibibazo mu kureba . imboni z’umunutu zirangirika  bityo uburyo umuntu yarebagamo bikaba byagabanuka.
    Hari ibindi bimenyetso twavuga  : Gutinda gukira ibikomere, kugira inkovu z’umukara ku ruhu , kugira ibibazo mu kumva.
    Kurwara diyabeti ni ibintu byoroshye kuko ari imwe mu ndwara zihitana abantu benshi ku isi, bityo umuntu akaba agirwa ianam yo kwita ku kimenyetso kidasanzwe cyose abonye ku mubiri we, akagana muganga wemewe kuko ibimenyetso tutitaho byaba ari ukuri bityo umuntu akaba yabasha kuvurwa indwara itaramurenga.

    No comments:

    Post a Comment