Abantu benshi bkunda kwibaza niba gukora imibonano
mpuzabitsina igihe umugore atwite byaba
byemewe cyangwa ntacyo bitwara umwana wo munda. Igisubizo kuri iki
kibazo yego ariko bigomba gukoranwa ubwitonzi hirindwa ko Igisabwa nuko umugore
abikora mu gihe yumva ameze neza, kandi akabikora yitonze yirinda kwicugusa
cyane, cyangwa ngo we n’uwo babonana bacuguse cyane umwana, iyo inda imaze kuba
nkuru. Umwana we ntacyo ajya atwarwa nabyo kuko aba amerewe neza. Ibi ni bimwe
rero mu kamaro bimarira umugabo, umwana n’umugore umutwite.
Imibonano mpuzabitsina ituma umugore abasha
kugira amarangamutima meza, akaba ari na yo ahereza umwana atwite.
Ku mugabo, gukora imibonano
mpuzabitsina n’umugore we utwite bituma atumva ko yashyizwe inyuma. Ngo iyo
umugore atwite ni we wenyine witabwaho ndetse n’umwana atwite, bigatuma umugabo
we adatekerezwaho cyane. Ngo uburyo bwiza bwo kumwereka ko agikunzwe ni ugukora
imibonano mpuzabitsina.
Umugabo ngo na we aba ari
kwitegura kuba umubyeyi, n’ubwo nta mpinduka na nkeya zimubaho ku mubiri.
Kugira ngo rero akurikirane umwana uri mu nda ya nyina, aba akeneye kumukoraho,
kumwumva, mbese gukoranaho kw’imibiri, hanyuma akumva yujuje inshingano
z’umupapa.
Gukomeza gukora imibonano
mpuzabitsina mu gihe mwitegura umwana bituma mubasha gufashanya, gukomeza
gukundana, no kubasha kumvana mu gihe cyose cyo gutwita.
Na ho umwana uri mu nda abasha
kumva amarangamutima ya mama we, akumva akunzwe.
Byanemejwe
n’impuguke ko gukora imibonano mpuzabitsina mu buryo buhoraho mu gihe umuntu
atwite bigabanya umubare w’abana bavuka mbere y’igihe.
Mu gihe umwana
avutse agasanga itumanaho n’urukundo bigihari, avukira ahantu heza, bikamufasha
gukura uko bikwiye.
No comments:
Post a Comment