Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo
Ngenzuramikorere, RURA, yemeje ko sosiyete y’itumanaho ya Airtel yegurirwa
imigabane yose ya Tigo Rwanda nkuko impande zombi zabyemeranyijweho mu
masezerano y’ubugure.
Mu
kwezi gushize Bharti Airtel ibarizwamo Airtel Rwanda yatangaje ko yaguze
imigabane yose ya Sosiyete y’Itumanaho ya Tigo Rwanda ibarizwa muri Millicom
International Cellular SA.
Aya
masezerano ateganya ko Tigo Rwanda izagurwa amafaranga yikubye inshuro esheshatu
ayo yinjije ukuyemo inyungu, imisoro, guta agaciro kw’ifaranga ndetse
n’ayishyuwe ibindi bintu. Akazishyurwa mu gihe cy’imyaka ibiri.
Itangazo
rya RURA risobanura ko iki cyemezo cyo guhererekanya imigabane cyafashwe ejo ku
wa 23 Mutarama gishimangira ariya masezerano y’ubugure aherutse kubaho hagati
y’ibigo byombi.
RURA
ivuga ko kwihuza kw’ibigo byombi kwitezweho gukomeza urwego rw’itumanaho,
kongera imitangire ya serivisi no guhanga udushya byose bigamije guhaza
ibyifuzo by’abakiriya.
Ivuga ko
ibi ntacyo bizahungabanya kuri serivisi abakiriya ba Tigo bahabwaga kuko
zizakomeza uko bisanzwe nta gihindutse kandi abakiriya batazasabwa guhindura
simukadi zabo cyangwa konti za Tigo cash.
Amasezerano
y’ubugure yasinyiwe i New Delhi mu Buhinde, avuga ko Airtel Rwanda izegukana
100% by’imigabane yose ya Tigo Rwanda. Bivuze ko abakiliya bose ba Tigo Rwanda
ibarizwa muri Millicom International Cellular S.A bagiye kwiyongera ku basaga
miliyoni 370 bari ku murongo wa Airtel ikorera mu bihugu 17 ku isi.
Ubuyobozi
bwa Tigo Rwanda bwatangaje ko ibyabayeho ari ibintu byiza kuruta uko byatera
ubwoba abakiriya n’abakozi bayo, kuko ari nk’uko umuntu yatekereza kwimukira
ahandi ibyo yari afite undi muntu akabigura.
Umuyobozi
Mukuru wa Tigo Rwanda, Philip Amoateng, yabwiye itangazamakuru ko kugurisha iyi
sosiyete muri Airtel bifite inyungu nyinshi ku Banyarwanda zirimo gukemuka
kw’ibibazo byo guhamagara ahantu hose mu gihugu ndetse no mu mahanga.
Yagize
ati “Dufite umugabane mwiza ku isoko ry’itumanaho, twageraga hafi ya hose mu
Rwanda, dufite Internet ya 3G na 4G ikora neza n’iminara irenga 530, nihuzwa
n’iya Airtel irenga 490, mu gihugu hazaba hari iminara igera ku 1000, bityo
inzitizi mu guhamagara ziveho.”
Yongeraho
ko nyuma yo guhuza ibigo byombi nta kizahinduka ku bijyanye na nimero umuntu
yakoreshaga, ikizabaho ni ukubihuza mu buryo bw’ikoranabuhanga serivisi zose
abakiriya ba Tigo babonaga bagakomeza kuzibona ariko mu kigo gishya.
Tigo
Rwanda yari yihariye isoko ry’itumanaho ku kigero cya 38.9% nyuma gato ya MTN
ifite 41%. Abashoramari bayo basobanura ko icyemezo cyo kuyigurisha kiri muri
gahunda yo kwagura imikorere yabo no kunoza imitangire ya serivisi z’itumanaho
mu bice byo muri Amerika y’Amajyepfo.
Airtel ni
ikigo gikomeye ku Isi mu bijyanye n’itumanaho gifite abakiriya barenga miliyoni
386 mu bihugu 17 bya Afurika na Aziya gikoreramo.
Source.igihe.com
Source.igihe.com
No comments:
Post a Comment