• Labels

    Thursday, January 25, 2018

    Umutoza w’amavubi yasezeye ku kazi



    Umudage Antoine Hey wari umaze umwaka umwe atoza Ikipe y’Igihugu Amavubi yasezeye ku mirimo ye ndetse birakekwa ko atazagarukana na yo mu Rwanda nyuma yo gusezererwa mu matsinda muri CHAN 2018 iri kubera muri Maroc.
    Ni icyemezo yafashe nyuma y’ibiganiro byihariye byabereye kuri Hotel Royal Tulip muri Maroc kuri uyu wa 24 Mutarama 2018, yagiranye na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa), Nzamwita Vincent De Gaulle bemeranya kurangiza amasezerano ye nta ruhande rubangamiwe.
    De Gaulle yari yatangaje ko Inama y’Ubutegetsi muri Ferwafa izaterana ikiga niba uyu mutoza yakongererwa amasezerano.
    Hey waje ari nk’impano mu bufatanye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryagiranye n’iry’u Budage ndetse buri gihugu kikaba cyamuhembaga ½ cy’umushahara we bivugwa ko ari 20 000$ (hafi miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda), ntazongererwa amasezerano ubwo ayo yari afite azaba arangiye muri Werurwe uyu mwaka.
    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko kimwe n’abakunzi b’Amavubi, Minispoc itigeze yishimira uko uyu mutoza yitwaye kuva yagera mu Rwanda harimo kuba atarigeze abasha kubaka ikipe ifite icyerekezo kandi itsinda, ibyemezo bimwe na bimwe yifatiraga atamenyesheje abamuyobora no kwiha ibiruhuko akigira iwabo mu Budage yataye akazi.
    Umuvugizi wa Minispoc akaba n’Umujyanama wa Minisitiri, Karambizi Olivier yirinze kugira icyo atangaza kuri aya makuru, avuga ko iby’umutoza bizatangazwa amasezerano ye arangiye, impande zombi zimaze kuganira.
    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuvugizi wa Ferwafa, Ruboneza Prosper na we yanze kwerura ngo atangaze ko Hey atazakomezanya n’Amavubi, agira ati “Igihe impande zombi (Ferwafa na Hey) zagombaga kuganira ku kongera amasezerano, murabizi twari duhuze turi muri CHAN. Ubwo irangiye mutegereze muzamenya icyemezo kizafatwa.”
    Amavubi yasezerewe muri CHAN 2018 nyuma yo kunanirwa gukura inota rimwe kuri Libya mu mukino yatsinzwemo habura amasegonda ngo urangire, biteganyijwe ko azagera ku kibuga cy’indege cya Kigali kuri uyu wa Gatanu saa 15h10 gusa biravugwa ko atazaba ari kumwe n’umutoza mukuru ugomba kujya kumvikana n’andi makipe amushaka i Burayi.
    Hey ahabwa Amavubi muri Werurwe 2017, yari yasinye amasezerano y’umwaka umwe ashobora kongerwa hagendewe ku musaruro yagaraje nibura bikaba byaragombaga gukorwa mbere y’amezi abiri kugira ngo itariki yasinyiyeho (21 Werurwe) igere.
    Mu mikino ikomeye yatoje harimo uwo yatsinzwe na Centrafrique 2-1 mu gushaka itike ya CAN 2019, imikino ibiri yanganyije na Tanzania mu gushaka itike ya CHAN 2018 ayisezera kubera igitego cyo hanze, atsindwa na Uganda 3-0 i Kampala ayitsinda 2-0 i Kigali imusezerera mu rugendo rwo gushaka itike ya CHAN mbere y’uko haboneka amahirwe ya kabiri, u Rwanda rukitabira iri rushanwa rusezereye Ethiopia.
    Hey ntiyigeze yemeza abakunzi b’Amavubi kuva yagirwa umutoza ariko byahumiye ku mirari ubwo yatsindwaga n’Ibirwa bya Zanzibar muri Cecafa Senior Cup akanasezererwa muri iryo rushanwa atarenze amatsinda.
    Source : igihe.

    No comments:

    Post a Comment