Kwikinisha
cyangwa se “Mastrubation” ni ingeso abantu benshi ku isi bagira cyane cyane
urubyiruko kandi bakabikora bishimisha nyamara bigira ingaruka nyinshi ku
mubiri w’umuntu. Hari urubyiruko
rwinshi rubikora rwumva ko ruri kwirinda indwara zandurira mu mibonano
mpuzabitsina cyangwa se kugirango ibitsina byabo bikure neza, guhaza irari
ry’umubiri nyamara si byo kuko ingaruka bigira ni zo nyinshi.
Zimwe mu mpamvu zishobora gutera kwikinisha .
Hari impamvu nyinshi zishobora gutera abantu kwikinisha,muri zo
twavuga nka:
- Kwigunga
no kuba wenyine bikanajyana no kuba waba uri kure y’umufasha wawe, nko ku
bantu bari mu butumwa bw’akazi bamarayo igihe kimwe n’abari mu nzu
z’imbohe.
- Kuba
wahemukirwa n’uwo mwakundanaga ugasigara wumva wakwikemurira ikibazo uri
wenyine.
- Kureba
Film za Porono (Pornography) no kureba amafoto y’abantu bambaye ubusa.
- Kugira
isoni no gutinya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
- Ku
bagore, gukora imibonano mpuzabitsina ntibarangize bituma bikinisha kugira
ngo barangize.
- Hari
n’abandi bagendera mu kigare cyane cyane nk’abanyeshuri ugasanga niba umwe
abikoze n’abandi baramwiganye…
Zimwe
mu ngaruka ziturka ku kwikinisha
- Ku
bahungu bituma igitsina kigorama bitewe n’ukuboko bakoresha bikinisha.
- Kuba
bazinukwa abo badahuje igitsina kuko baba bumva bihagije.
- Kurangiza
vuba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
- Ku
bahungu, hari igihe bageraho bajya kunyara n’amasohoro akaza.
- Ku
bakobwa cyangwa abagore byangiza rugongo kuburyo udashobora kurangiza
keretse bikinishije.
- Guhorana
umunabi no kwiheba.
- Ku
bagabo byangiza intanga ngabo zikaba zaba ibihuhwe cyangwa ntizikorwe
neza.
- Bishobora
kwangiza ubwonko ugasanga umuntu arasusumira ndetse n’ingingo ntizikomere.
- Bishobora
gutuma umutima utera nabi.
- Byangiza
udutsi two mu bwonko ukaba waba umuntu uhubuka,utazi gufata ibyemezo.
- Bishobora
gutera ubugumba ku bagabo.
- Bitera
gusaza imburagihe.
- Bitera
kubabara umugongo.
- Guhorana
umunaniro ukabije…
Izi nama ni ingenzi kuko zagufasha kubicikaho,umubiri ugasubira
uko wari umeze. Niba utarabicikaho iki ni cyo gihe ngo ugerageze izi nama,
bishobora kugorana ariko kandi umuntu ashobora kugenda abireka gahoro gahoro .
ariko kandi umuntu ushaka kubireka byihuse no kwa muganga bamufasha kandi
akabikira byihuse kuko n’imiti yo kubivura iboneka.
No comments:
Post a Comment