Abantu benshi
bakunda kubwizwa ukuri kandi bakanifuza
kumenya ukuri kubo bakunda, ariko ukuri kose si ngombwa kukuvuga mu gihe ubona
hari icyo kwakwica cyangwa kukabangamira mu mibanire.
Ibi twabakusanyirije
si ukugira ngio dukangurire abantu guhisha ukuri cyangwa kutizerana n’abo
bakundana, ahubwo ni ukwibutsa abantu ko hari ibintu ushobora kubwira umukunzi
bikagusenyera kandi wenda kutabivuga ntacyo byari kuba bitwaye.
Kutavuga umubare w’abo mwaryamanye mbere.
Iki cyibazo n’ubwo wowe
wakibajijwe gishobora kukubbaza, n’uwakikubza ukimushubije gishobora kugira
ibyo cyangiriza mu mubano wanyu. Umuntu ukubaza ikibazo nk’iki aba afite ukundi agutekereza, kuko umuntu
ugukunda bya nyabyo ntabwo yita ku mateka yawe ahubwo aba arajwe ishinga n’hazaza
hanyu hagati yanyu. Umuntu agomba
kumenya ko ikibazo nk’icyi gishobora
gutuma umubano uhagarara kandi kutagisubiza ntacyo byari kwica.
Kuvuga niba ukumbura uwo mwahoze mukundana.
Gukumbura
ni ibintu bisanzwe kuri bose. Umuntu mwahoze
mukundana ntabwo byaba ari ibintu bidasanzwe, ariko kandi kumukumbura kose
ntibisoanuye ko ngo uba ukeneye ko yakongera akagaruka mu buzima. Ushobora gukumbura ibihe byiza
mwamaranye, ariko Atari we wifuza. Ubwo umuntu
agirwa inama yo kutagira icyo abwira uwo bakundana kuko bishobora kugira icyo
byica mu
rukundo rwabo.
Kwirinda kuvuga niba uwo mwahoranye hari icyo yakugize
Nta mpamvu
yo kugira ngo umuntu mukundana amenye ibitaragenze neza kuwo mwahoranye cyane
ku kuguhohotera. Kuvuga byinshi kuri ibi ngo byatuma haza urwango hagati ye n’uwo
mwahoranye. Ngo niba uwo mwahoranye yaratandukanye, ibitaragenze neza byose
wakabaye ubyiyibgiza bikajyana na we.
Kutavuga imigambi ( imipango ) mwari
mufitanye n’uwa mbere
Bishoboka
ko umuntu mwahoze mukundana hari byinshi mwapangaga ariko nta mpamvu y’uko uwo
mukundana abimeny kuko ntacyo byamumarira. Umuntu agirwa inama yo gukora
imipango y’ahazaza ibyahise biba byararangiranye n’igihe.
No comments:
Post a Comment