Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ubwo yageraga I Kigali kuri uyu
mugoroba, bakiriwe n’abantu mbarwa , nabwo
abenshi ari abo mu miryangoyabo , n’abafana wabarira ku biganza, ibintu bias n’ibitangaje
ku ikipe y’igihugu.
Bageze ku kibuga cy’indege I kanombe Babura n’imodoka bagenewe
yari kubageza kuri hotel bibasaba kwitegera , binyuranye n’ibyabaye mu minsi 3
ishize ( kuwa 23 Mutarama 2018 ) ubwo Areruya Joseph na bagenzi be basanze bateguriwe imodoka zifunguye , hejuru
ziberekeza mu birori kuri sitade, aho kandi icyo gihe abaturage bakikije imihanda ya Kigali batitaye
ku kavura ,bakabagaragariza ibyishimo
babafitiye. Kuba amavubi atakiriwe n’abafana
cyangwa n’abayobozi , mu nzego runaka ni ikimenyetso cy’uko uko bitwaye
bitanyuze abanyarwanda.
Bageze i
Kanombe baseka ubona ko bishimiye aho bageze mu irushanwa rihuza amakipe
y’ibihugu y’abakina imbere mu gihugu, (CHAN2018) ribera muri Maroc.
Mashami Vincent Umutoza
wungirije w’Amavubi ati: “Ni imikino yafashije
abakinnyi bacu kuzamura urwego. Ni indi ‘experience’ (ubunararibonye) babonye
kuko abenshi ni bashya, ntabwo baramenyera amarushanwa.
Twatanze ibyo twari dufite byose. Ndashimira abakinnyi cyane nubwo
tutageze aho twifuzaga. Si iherezo ry’ubuzima bw’umupira mu Rwanda. Tuzakomeza
gutegura amarushanwa ataha.”
Nk’uko twabibatangarije mu nkuru iheruka, iyi kipe yageze mu Rwanda itari kumwe n’uwari
umtoza mukuru wayo Antoine Hey kuko yahagarikiwe
amasezerano nyuma yo kunanirwa kwitwara neza
U Rwanda rwakinnye imikino
itatu, uwa mbere rwanganyije na Nigeria, (0-0), umukino wa kabiri rwatsinze
Equatorial Guinea 1-0 n’umukino wa nyuma wabaye ku wa kabiri rusezererwa na
Libya yabatsinze igitego 1-0 ku munota wa nyuma w’umukino kandi u Rwanda
rwasabwaga kunganya ngo rukomeze mu kindi kiciro.
Uburyo amavubi yakiriwemo, ni ikimenyetso cy’uko hari icyo Abanyarwanda bayitegaho, ariko ntibakibone.
Abanyarwanda benshi bari baje kwakira abasore b'amagare/ photo Igihe.com
No comments:
Post a Comment