• Labels

    Thursday, February 22, 2018

    Israel: Abimukira batangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara.



    Amagana y’abimukira b’Abanyafurika batangije imyigaragambyo igamije kwamagana icyemezo cya Leta ya Israel cyo kubirukana no kubafunga.


    Israel yafashe ikemezo cyo kwirukana ibihumbi by’abanya-Eritrea n’abanya-Sudan binjiye binyuranyije n’amategeko muri icyo gihugu mu myaka yashize, ibaha integuza ko abatazashaka gutaha bazajya bafungwa.
    Abdat Ishmael ni umunya Eritrea ucumbikiwe muri Holot detention Center , yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP dukesha iyi nkuru ko abayobozi kuri uyu wa kabiri bavanye abimukira bagera kuri 7 aho bari bacumbikiwe  muri Holot detention Center babajyana muri gereza ihegereye bituma abasigaye bagera kuri 750 batangiza imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara.
    Yavuze kandi ko abandi 5 ejo ku wa gatatu babakuwemo bakajyanwa mu munyururu, ariko abenshi ngo bahitamo umunyururu aho gusubizwa mu bihugu baturutsemo cyangwa ibindi bajyanwamo muri Africa ngo kuko batizeye ko babaho.
    Umugambi wo kwirukana abimukira muri Israel wanenzwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR na bamwe mu batuye Israel ubwabo.

    Israel ivugako ifite abimukira b’abanyafrika bagera ku 42000.Icyakora ngo uriyo nk’impunzi ntabwo arebwa n’iki kemezo

    No comments:

    Post a Comment