• Labels

    Tuesday, February 27, 2018

    Ali Kiba agiye gukora ubukwe n’umukobwa w’umunyakenya.



    Umuhanzi w’icyamamare ukomoka mu gihugu cya Tanzania , Ali Kiba agiye gukora ubukwe n’umukunzi ukomoka mu gihugu cya Kenya bamaze igihe kinini bakundana.
     Ubukwe bwabo bukaba buteganyijwe muri uku kwezi kwa Gtatu.
     Ikinyamakuru Chimpreports cyandikirwa muri Uganda dukesha iyi nkuru , cyanditse ko imyiteguro y’ubu bukwe igeze kure. Bukazaba ubukwe bw’igitangaza buzabera muri Dar es Salaam.
     Amakuru avuga ko nyina wa Ali Kiba ari we uri gutuma uyu muhanzi yihutisha ubukwe kuko yamubujije gutura mu nzu yujuje I Tabata , Dar es Salaam adafite umugore.
     Ubu bukwe buzitabirwa n’abatumiwe gusa, buzatahwa n’inshuti za hafi n’umuryango.
    Src: Chimpreports

    No comments:

    Post a Comment