• Labels

    Tuesday, February 27, 2018

    Wema Sepetu yahakanye yivuye inyuma ibyo gusenyera Zari na Diamond.





    Ubwo yari avuye mu rukiko I Dar es Salaam ku kirego cy’ibiyobyabwenge , ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere,umunyamideli akaba n’umukinnyi w’Amafilimi, Wema Sepetu yasanze abanyamakuru bagera ku 1o bamutegerereje hanze bamubaza ku byo gusenyera Zari, abihakana yivuye inyuma.
    Mu magambo ye , Wema Sepetu yagize ati” nukuri ndarambiwe,kubera iki mumbuza amahoro?, birababaje. Rwose ibyo bintu nta cyo mbiziho , nta kiri hagati yanjye na Diamond. Mundeke njyenyine.
    Ibyo yabivugaga ari nako yinjira mu modoka ye.
    Uyu mukobwa uvugwaho gusenya urugo rwa Diamond n’umugore w’umuherwe w’umugande kazi Zari Hassan, niwe nshuti y’umukobwa wamaranye na Diamond Platnumz igihe kire kire.
    Zari Hassan yari yatangarije BBC Kiswahili (Dira ya Dunia)ku wa gatanu ushize ko Wema Sepetu ari we ntandaro yo gusenyuka k’urugo rwe. Gusa Wema Sepetu avuga ko ntaho ahuriye nabyo  ndetse ko bakwiye kumuvana byo yise ikinamico yabo kuko arambiwe abantu birirwa babimubaza.
    Wema Sepetu ni umukinnyi w'amafilimi n'umunyamideli ukunzwe muri Tanzania

    No comments:

    Post a Comment