• Labels

    Wednesday, February 28, 2018

    Bishop Rugagi arasaba inkunga y'amasengesho kubera ibibazo bimwugarije.

    Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi mukuru w'itorero Redeemed Gospel Church Rwanda, Bishop Innocent Rugagi yasabye inkunga y'amasengesho avuga ko yugarijwe n'ibibazo uruhuri.

    Urusengero rw'uyu muvugabutumwa mu mujyi wa Kigali rumaze igihe rufunzwe kubera guteza urusaku ariko we akaba atarigeze yemera ko ari yo mpamvu rwafunzwe. Mu bindi bibazo yabajijwe harimo icy'ubuhanuzi butasohoye aho bivugwa ko Bishop Rugagi yari yarahanuriye Umunyana Shanitah wahataniraga ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2018  ko azaryegukana, nyamara akaza kuba igisonga cya mbere cya Nyampinga.

    Bishop Rugagi yabwiye abanyamakuru ko ibihe arimo bitamworoheye.
    Yagize ati"Ndi mu bigeragezo nkeneye inkunga y’amasengesho kandi nanjye nkomeje gusenga [...] nawe kandi unsengere (umunyamakuru).”
    Itorero Redeemed gospel Church ryafunzwe n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyarugenge  ,kuwa 12, Gashyantare,2018. Nyuma y'uko urusengero rwe rufunzwe , Bishop Rugagi yagiriye uruzinduko rw'ivugabutumwa mu gihugu cya Kenya.
    Icyo gihe hari abaketse ko yahunze igihugu.
    Kuri ibi bibazo byose , Bishop Rugagi yagize icyo avugaho. Yavuze ko atigeze ahanurira Umunyana Shanitah ko azaba Nyampinga w'u Rwanda 2018 , cyakora ngo yamusabiye umugisha.
     ku byo guhunga igihugu, yabwiye abanyamakuru ko nta bibazo bya politiki afite byari gutuma ahunga igihugu.

    No comments:

    Post a Comment