Iki gitaramo cya ‘Easter Celebration’ gitegurwa na Patient Bizimana buri mwaka mu rwego rwo kwizihiza izuka rya Yesu wabambwe nyuma y’iminsi itatu akazuka.
Patient Bizimana yemeje amakuru avuga ko yatumiye Sinach muri iki gitaramo ngarukamwaka. Yabwiye IGIHE ko uyu muramyi azazana mu Rwanda n’itsinda ry’abantu 13 ariko avuga ko amakuru yose azatangarizwa mu kiganiro n’itangazamakuru giteganyijwe kuba ku wa Mbere, tariki 5 Werurwe 2018.
Yavuze ko hari n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda bazakorana muri Easter Celebration izaba ku wa 1 Mata 2018.
Ni ku nshuro ya kane Patient Bizimana ateguye igitaramo cya ’Easter Celebration’; mu bihe bitandukanye yagiye atumira abashyitsi bakuru barimo n’abaturuka mu mahanga ya kure n’abahanzi bakomeye mu murimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.
Mu 2015 ari nabwo yatangiye gutegura Easter Celebration, Patient Bizimana yashyigikiwe n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Simon Kabera, Uwimana AimĂ©, Diana Kamugisha na The Sisters. Mu 2016 yatumiye Umunyafurika y’Epfo, Pastor Solly Mahlangu waririmbye indirimbo “Wa Hamba Nathi” ikoreshwa mu nsengero nyinshi mu gihugu mu gihe cyo kuramya no guhimbaza Imana.
Ibi bitaramo byombi byaranzwe n’ubwitabire buri hejuru cyane cyo kimwe n’igiheruka mu 2017 yari yatumiyemo ApĂ´tre Habonimana Apollinaire wo mu Burundi na Marion Shako wo muri Kenya cyabereye muri Kigali Convention Centre kikitabirwa n’ababarirwa hejuru y’ibihumbi bitanu.
Osinachi Joseph (nee Kalu) umaze kwamamara nka Sinach yatangiye kumenyekana cyane mu Rwanda kubera indirimbo yise “I know who I am” ikubiyemo ubutumwa buha Imana icyubahiro. Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 32 kuri Youtube, yacuranzwe mu nsengero ntiyasiga utubari n’utubyiniro kubera injyana inyura buri wese.
Yakoze izindi ndirimbo zizwi cyane ku rwego mpuzamahanga zirimo iyitwa “Way Maker” na yo yarebwe n’abarenga miliyoni 46 kuri Youtube; “Jesus Is Alive”, “Rejoice”, “Great Are you Lord”, “He Did It Again” n’izindi.
Sinach ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba n’umuramyi uyobora abandi [worship leader] muri Christ Embassy, itorero riherereye i Lagos muri Nigeria aho akomoka.
Mu 2016 yahawe igihembo cyitwa African Achievers’ Award for Global Excellence, icy’umuhanzi wahize abandi muri Afurika y’Uburengerazuba yahawe na Groove Awards yo muri Kenya n’ibindi bitandukanye bimugira umwe mu baramyi bakomeye ku Isi.
Uyu muhanzi ugiye kuza mu Rwanda yashakanye na Joseph Egbu tariki ya 28 Kamena 2014. Amaze gutaramira mu bihugu bitandukanye birimo Afurika y’Epfo, u Bwongereza, Uganda, Trinidad and Tobago n’ahandi.
Sinach waririmbye "I know who i am"ni umwe mu batumiwe |
Marion Shako wo muri Kenya yari yitabiriye Easter celebration 2017 |
No comments:
Post a Comment