• Labels

    Thursday, February 8, 2018

    Charly na Nina basohoye indirimbo nshya ‘Try me’igaragaza imbaraga bavanye mu kiruhuko.


    Charlotte Rulinda  ‘Charly’ na mugenzi we Fatuma Muhoza ‘Nina’ nyuma yo kuva mu karuhuko bari barihaye badakora igihangano basohoye indirimbo “try me”.
    Bazanye indirimbo nshya nyuma y’ikiruhuko
    Aba bakobwa babiri baheruka  gukora igitaramo gikomeye ubwo bamurikaga Album yabo ya mbere bise imbaraga igitaramo cyabaye mu Ukuboza 2017.

    Nyuma yo gukora icyo gitaramo cy’ amateka kuri bo, bahise biha intego yo kuba bafashe ikiruhuko birinda kugira indi ndirimbo nshya basohora.
    Ngo bagira ngo baruhuke nyuma y’imbaraga nyinshi bakoresheje kuri Album yabo.
    Tariki 01 Ukuboza nibwo abakunzi babo baheruka kubumva no kubabona bamurika Album yabo, na nyuma gato mu gitaramo muri Uganda aho bari batumiwe na Kabaka waho.
    Nyuma y’amezi hafi abiri mu kiruhuko bagarukanye indirimbo ‘Try me’ yasohokanye n’amashusho yayo. Imajwi yakozwe na Pastor P amashusho akorwa na Sacha  Vybz wo muri Uganda.





    No comments:

    Post a Comment