Ushobora kwibaza impamvu abagore barira
cyangwa bataka mu gihe cyo gutera akabariro kikakuyobera. Hari abumva ko byanze
bikunze umugore agomba gutaka nk’uburyo bugaragaza ko yishimye atabikora
bagatekereza ko afite ikibazo.
Twifashishije
imbuga za internet zitandukanye zandika inkuru zijyane n’urukundo n’imibanire,
ngo gutaka k’umugore mu gihe atera akabariro gusobanuye byinshi.
1.Ikimenyetso cy’uko yishimye
Impamvu
ya mbere ituma umugore arira cyangwa ataka mu gihe cyo gutera akabariro, ngo ni
ibyishimo birenze aba yagize. Ibyishimo umugore agira iyo aryohewe n’imibonano
mpuzabitsina ngo biba bimeze nk’iyo umuntu akoze mu mazi y’akazuyazi. Icyo gihe
rero ngo ibyishimo umugore agira mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina bishobora
kumutera amarangamutima atateguye.
2. Ikimenyetso cy’ububabare
Ngo hari
ubwo umugore arira bitewe n’uburibwe arimo guhura nabwo muri icyo gikorwa wenda
bitewe n’imbaraga zakoreshejwe bigatuma atamererwa neza, icyo gihe umugore
ataka kimwe n’uba wishimiye icyo gikorwa, nyamara atari ko bimeze.
3. Ni uburyo bwo kugabanya umunaniro ukabije
Hari ubwo
kugira ngo umugore yiyibagize ibibazo yiriwemo byamutesheje umutwe ahitamo
gutaka mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina kugira ngo nibura arebe ko ibitekerezo
bye byajya muri icyo gikorwa akava mu byamutesheje umutwe umunsi wose.
Gutaka
cyangwa se kurira bimufasha gusohoka muri ibyo bintu bimutesha umutwe akinjira
mu gikorwa nyir’izina .
4. Gushaka gushimisha umugabo
Abahanga
bemeza ko bibabaza gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu utavuga. Icya mbere
ngo uhita ucika intege ukumva ko atabyishimiye cyangwa se ko ukoze ubusa.
Kugira
ngo abagore rero birinde ibyo bintu, ngo bashobora no gukora ibishoboka byose
bagataka kugira ngo bereke abo bari gukorana imibonano mpuzabitsina ko
bishimye.
5. Gutaka ni uburyo bwo kuyobora igikorwa
Burya ngo
bitewe n’uburyo umugore atakamo igihe atera akabariro n’uwo babikorana, ngo
biha umugabo icyerekezo, uburyo ndetse n’umuvuduko agomba gukoresha ngo bigende
neza kurushaho.
Icyo gihe
ngo iyo umugore yari mu byishimo, umugabo ahindura agakora mu buryo
butamushimishije (umugore), ngo ashobora guhindura uko yatakaga ukabyumva ko
atishimye ukabikosora atiriwe akubwira ngo kora utya.
6. Kwihutisha igikorwa ngo kirangire
Buriya
ngo gukora imibonano mpuzabitsina unaniwe, bituma imara igihe kirekire ku buryo
umugore ashobora gusaba umugabo we kubihagarika. Gusa ngo abagore bamwe bataka
kugira ngo umugabo akore imibonano mpuzabitsina vuba arangize baruhuke.
7. Ni ikimenyetso cy’ubwoba
Ikindi kintu
gishobora gutuma umugore ataka ngo ni ubwoba. Umugore ashobora kugirira ubwoba
uwo bagiye gukorana imibonano mpuzabitsina maze bigatuma akora icyo gikorwa
ataka.
8. Bishobora guterwa n’uko umuntu aremye
Iyo
umuntu arimo gukora imibonano mpuzabitsina umubiri hari imisemburo ukora
itandukanye maze amarangamutima y’umuntu akazamuka akaba yanarira ariyo mpamvu
hari n’abarira amarira akaza
No comments:
Post a Comment