Mu gihe isi yose izirikana umunsi wahariwe kurwanya gukebwa
bikorerwa abagore n’abakobwa (Female Genital Mutulation), hatekerejwe ku bagera
kuri miliyoni 200 bari hirya no hino ku Isi bahuye n’iki kibazo.
Umunsi wahariwe kurwanya gukebwa bikorerwa abagore n’abakobwa
wizihizwa tariki ya 6 Gashyantare buri mwaka.
Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko buri mwaka abakobwa bagera
kuri miliyoni eshatu bo mu bihugu byiganjemo ibyo muri Afurika bakatwa ibice
bigize imyanya yabo y’ibanga, bitewe n’imbaraga nke zishyirwa mu guhangana
n’iki gikorwa kinyuranyije n’uburenganzira bwa muntu. Benshi muri bo bakebwa
bataruzuza imyaka itanu.
Mu bihugu bimwe na bimwe gukeba umwana w’umukobwa bihanwa
n’amategeko ariko bitewe n’umuco ugasanga hari bamwe mu bakobwa bafata
umwanzuro wo kubikorerwa kugira ngo bakirwe mu muryango.
Mu kiganiro na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, Umwanditsi
Aminata Traoré wigisha ibijyanye no gukebwa muri Côte d’Ivoire, ahabarurwa
abagera kuri 40% bakebwe, yavuze ko hari aho abatarabikorewe bagirwa ibicibwa
mu miryango, bigatuma umwana w’umukobwa yifatira umwanzuro atamenyesheje
n’ababyeyi be.
Ikibazo cyo gukeba abakobwa ntikiri muri Afurika gusa kuko no mu
bihugu birimo Indonésie, Yemen na Iraq hagaragara abagore bagiye bakorerwa uyu
mugenzo ufatwa nko kubangamira uburenganzira bwabo bw’ibanze.
Src: igihe
No comments:
Post a Comment