• Labels

    Monday, February 19, 2018

    Perezida Kabila bitarenze icyumweru yongeye kurokoka impanuka


    Imwe mu modoka ziherekeza Kabila yangiritse cyane.

    Nyuma y'uko kuwa kabiri w’icyumweru gishize  imodoka nanone  ziherekeza perezida kabila zikoreye impanuka  zigonganye n’ikamyo , mu mujyi wa Kinshasa ,  Umuntu umwe yakomerekeye bikomeye mu mpanuka yabereye mu Mujyi wa Lusaka muri Zambia,  ariko perezida ntacyo yabaye. 
    byabaye ubwo imodoka zari ziherekeje Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila zagonganaga n’indi yari yananiwe gutanga inzira.
    Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru mu gitondo mu Mujyi wa Lusaka, umushoferi w’imyaka 35 wagonganye n’imwe mu modoka zari ziherekeje Kabila wari mu ruzinduko muri Zambia, akaba ariwe wakomeretse bikomeye, perezida we ntiyagira icyo aba.
    Umuvugizi wa Polisi muri Zambia, Esther Katongo, yemeje iby’iyi mpanuka, avuga ko batangiye gukora iperereza ngo bamenye impamvu yayiteye.
    Ibi bibaye nyuma y’uko kuwa kabiri w’icyumweru gishize  imodoka nanone  ziherekeza perezida kabila zikoreye impanuka  zigonganye n’ikamyo , mu mujyi wa Kinshasa  abantu 5 bakahasiga ubuzima abarenga 11 bagakomereka.
    Kabila yageze muri Zambia ku wa Gatandatu, aho yari yagiye kuganira na mugenzi we Edgar Lungu ku bijyanye n’umutekano muke muri Congo n’ubufatanye bwatuma ubuhahirane no kwishyira ukizana ku mupaka w’ibihugu byombi byiyongera.
    kabila yari mu ruzinduko rw'akazi muri Zambiya 

     Source : Lusaka Times


    No comments:

    Post a Comment