Imwe mu modoka ziherekeza Kabila yangiritse cyane.
Nyuma y'uko kuwa kabiri w’icyumweru gishize imodoka nanone ziherekeza perezida kabila zikoreye impanuka zigonganye n’ikamyo , mu mujyi wa Kinshasa , Umuntu umwe yakomerekeye bikomeye mu mpanuka
yabereye mu Mujyi wa Lusaka muri Zambia, ariko perezida ntacyo yabaye.
byabaye ubwo imodoka zari ziherekeje Perezida
wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila zagonganaga n’indi
yari yananiwe gutanga inzira.
Iyi
mpanuka yabaye ku Cyumweru mu gitondo mu Mujyi wa Lusaka, umushoferi w’imyaka
35 wagonganye n’imwe mu modoka zari ziherekeje Kabila wari mu ruzinduko muri
Zambia, akaba ariwe wakomeretse bikomeye, perezida we ntiyagira icyo aba.
Umuvugizi
wa Polisi muri Zambia, Esther Katongo, yemeje iby’iyi mpanuka, avuga ko
batangiye gukora iperereza ngo bamenye impamvu yayiteye.
Ibi bibaye nyuma y’uko kuwa kabiri w’icyumweru
gishize imodoka nanone ziherekeza perezida kabila zikoreye impanuka zigonganye n’ikamyo , mu mujyi wa Kinshasa abantu 5 bakahasiga ubuzima abarenga 11
bagakomereka.
Kabila yageze muri Zambia ku wa Gatandatu,
aho yari yagiye kuganira na mugenzi we Edgar Lungu ku bijyanye n’umutekano muke
muri Congo n’ubufatanye bwatuma ubuhahirane no kwishyira ukizana ku mupaka
w’ibihugu byombi byiyongera.
kabila yari mu ruzinduko rw'akazi muri Zambiya
Source
: Lusaka Times
No comments:
Post a Comment