• Labels

    Monday, February 26, 2018

    Ibyago 4 wakururirwa no guhekenya Shikalete(Chewing Gum).



    Abantu bahekenya Shikalete baba bagamije akenshi guhisha impumuro mbi yo mu kanwa, bayikurikirranyeho uburyohe bwayo cyangwa kugira ngo akanwa gakomeze gukora.
    Hari impamvu nyinshi zituma abantu bahekenya shikalete  nyamara ikaba ari mbi ku buzima bw’amenyo n’ubuzima muri rusange.
    Dore bimwe mu bibi byayo.
    1.ishobora kugutera umutwe
    Guhekenya shikalete mu gihe kirekire bituma imikaya yo ku mutwe yikanya igakomera. Ibyo bituma imitsi yo ku mutwe igira igitutu  bikagutera umutwe
    2.Ibibazo by’igogora.
    Guhekenya shikalete bituma umira umwuka mwinshi bikabangamira igifu n’amara. Ibyo bituma ushoborra kuribwa mu nda.
    3.kugukundisha ibinyamasukari.
    Ubushakashatsi bwagaragaje ko guhekenya shikarete bishobora kuguhuza ibindi biribwa bisanzwe , ugahora urarikiye ibigizwe n’amasukari kandi bigira ingaruka mbi ku buzima.
    4.Bishobora kukwangiriza amenyo.
    Isukarri yo muri shikalete  ishobora gutuma amenyo abora.
     Abahekenya shikalete kandi bibwira ko bibarinda impumuro mbi yo kanwa ni ukwibeshya , ahubwo icyo ikora ni ukuyihisha mu gihe runaka.

    No comments:

    Post a Comment