• Labels

    Monday, February 26, 2018

    Uburyo butatu bworoshye bwo kureka ingeso yakubase.



    Umuntu aba imbata y’ingeso runaka igihe yimenyereje gukora, kurya cyangwa kunywa ikintu runaka mu gihe kire kire.Akenshi icyo kintu cyangwa igikorwa biba bigoye kukikuraho ariko ntibivuze ko bidashoboka.
    Hari inama eshatu zagufasha kureka ingeso iyo ari yo yose yakubase uramutse uzubahirije neza.



    1.Fata umwanzuro wo kureka iyo ngeso.

    Iyi niyo ntambwe ya mbere ku muntu wese ushaka gukira ingeso imubangamiye kuko iki kemezo gituruka ku mutima.Ugomba kwishakamo ubushake n' impamvu byo kureka iyo ngeso.Ibyo bigufasha ku kudateshuuka ku nshingano ufite zo kwibohora.
    2.Irinde ibigusha.

    Umaze kumva wamaramaje kureka iyo ngeso mbi, ukurikizaho kwirinda ibintu byose byagushora muri ya ngeso. Urugerro,niba ukunda kureba filimi z’urukozasoni(Porn), ukwiye kwirinda utunyamakuru twagenewe abakuru gusa na filimi zigaragaza amashusho arimo imibonano mpuzabitsina(Adult magazines and erotic movies).Igihe ushyira program mu mashini cyangwa telephone byawe kandi genzura ko nta matangazo yamamaza amashusho y’urukozani azana nazo.
    3.Itegure ibigeragezo hakiri kare.

    Umuntu wese ugerageza kureka ingeso yamubase ntabura ibimugerageza ngo abe yasubira muri ya ngeso, ibyiza rero ni ugufata ingamba z’uko uzitwara muri byo hakiri kare.
    Impamvu nta yindi nuko ubwonko buba bumaze kumenyera doze runaka y’ibyo ufata cyangwa ukora mu gihe ruanaka bitewe n’ingeso iyo ari yo.
    Mu gihe utegereje ko um ubiri wawe wisuganya ugasubirra mu buhe bisanzwwe, abahanga bavuga ko ibyiza ari ugutangira kwimenyerreza imyitozo ngororamubiri.Ku babaswe no kwikinisha, igihe cyose wumvise ubishatse  ushobora gukora imyitozo yyo kwiruka . Ibyo bigufasha kugabanya stress yagutegekaga kujya mu gikorrwa kibi cyo kwikinisha.

     

    No comments:

    Post a Comment