Umuririmbyi Israel Mbonyi yatashye inzu yubakiye umuryango utishoboye awugabira n’inka ahereye ku mafaranga yavuye mu gitaramo cyo kumurika album aherutse gukora tariki ya 10 Ukuboza 2017.
Mbonyi ubusanzwe witwa Mbonyicyambu Israel amurika album yise "Intashyo" mu mpera z’umwaka ushize yahise atangiza ubukangurambaga abifashijwemo n’abagize IMF [Israel Mbonyi Foundation], abitabiriye igitaramo baritanga mu gukusanya amafaranga yo gushyigikira ibikorwa by’ubufasha ukora.
Muri icyo gitaramo Mbonyi yavuze ko yanditse ’Intashyo’ atekereza ku bababaye ndetse hatambutswa ubuhamya mu mashusho ku buzima butari bwiza umuryango wa Mucyo Eustache yiyemeje gufasha wari ubayemo mu Murenge wa Ndera. Mbonyi yiyemeje kumwubakira inzu ahereye ku nkunga yakuye muri iki gitaramo.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare 2018, Mbonyi na bamwe mu bagize IMF [Israel Mbonyi Foundation] bagiye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo gutaha inzu bujurije umuryango wa Mucyo ndetse bamworoza inka izamufasha kujya abona amata n’umuryango we.
Inzu Israel Mbonyi yujurije uyu mukambwe n’umuryango we inarimo ibindi bikoresho nkenerwa by’imbere nk’intebe z’imifariso, uburiri n’ibindi bitandukanye. Gutaha iyi nzu byanahuriranye no guhembura imitima y’abitabiriye iki gikorwa uyu muririmbyi akora mu nganzo aririmba indirimbo ziha icyubahiro Imana.
Mucyo yabaga mu nzu yendaga guhirima, kuyivugurura mu buryo bugezweho byatwaye asaga miliyoni eshanu Frw. Ubwo igikorwa cyo gutangira gusana inzu ya Mucyo n’umuryango we cyatangiye yahise akodesherezwa indi aba acumbitsemo mbere y’uko imirimo yo kumwubakira irangira neza.
Mbonyi yavuze ko nyuma y’iki gikorwa, abatanyije na Fondation ye imaze imyaka itatu bazahita bakomeza ibindi bikorwa by’urukundo birimo gusangira n’abana bo ku muhanda, kwishyurira amafaranga y’ishuri abana batishoboye, gukora ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage bo mu bice by’icyaro kugira isuku n’ibindi.
inzu Israel Mbonyi yahaye utishoboye
Source :igihe
No comments:
Post a Comment