• Labels

    Monday, February 26, 2018

    Tanzaniya : Umudepite yafunzwe ashinjwa gutuka Maghufuri .



    Urukiko rwo muri Tanzania rwakatiye umudepite joseph mbilinyi  gufungwa amezi 5, Kubera ko yahamwe n’icyaha cyo gusebya perezida Maghufuri.
     Uwo mudepite aturuka mu ishyaka rya CHADEMA  ritavuga rumwe na CCMmagfufuri aturukamo.
    ki gihano kandinicyo cyafatiwe Emmanuel Masonga Umunyamabanga w’iri shyaka CHADEMA nawe uregwa iki cyaha.
    Hon Joseph Mbilinyi uzwi cyane ku kazina ka ‘Sugu’ we na Masonga, imvugo zabo ahantu hanyuraye ngo ziganjemo gusebya Perezida no guhembera urwango kuri we.
    Ni ibyaha bakoze cyane cyane tariki 30 Ukuboza 2017 bari mu ishuri ribanza rya Mwenge primary School mu karere ka Mbeya, Urukiko rwabakatiye ni urwa hano Mbeya.
    Hari abasesenguzi bavuga ko iki kiri gufatwa nk’ikimenyetso ko Perezida Magufuli atihanganira abatavuga rumwe nawe, ibintu ngo bihabanye n’amahame ya Demokarasi.
    Abandi ariko bakavuga ko aba bagabo babiri ndetse n’abandi bamwe na bamwe barengera mu kwibasira Perezida w’igihugu kandi bikaba ari ibintu bigize icyaha bityo bakwiye kubikurikiranwaho

    Hon Mbilinyi wakatiwe gufungwa



    No comments:

    Post a Comment