• Labels

    Wednesday, March 21, 2018

    Lionel Messi yavuze uko yigeze guterwa inshinge zirwanya ubugufi!

    Rutahizamu wa FC Barcelona na Argentine, Lionel Messi yahishuye ubuzima bukomeye yaciyemo ubwo yari akiri umwana bwatumye ahabwa inshinge zo kwitera buri munsi kugira ngo akure.

    Messi kuri ubu ufatwa na benshi nk’umukinnyi wa ruhago wa mbere ku Isi, wegukanye ibikombe bitandukanye mu ikipe ya FC Barcelona n’ibindi ku giti cye birimo Ballon d’Or eshanu, akiri muto, ku myaka 12 ubuzima bwe bwari bwiganjemo ibizazane birimo no kuba yari yaranze gukura.

    Nk’uko ikinyamakuru, The Sun cyabitangaje, uyu mukinnyi w’imyaka 30, yahishuye uburyo yiteraga inshinge zirimo imisemburo yo kumufasha gukura ubwo yari akiba muri Rosario, muri Leta ya Santa Fe muri Argentine.

    Yagize ati “Niteraga inshinge mu maguru buri joro. Nabitangiye mfite imyaka 12. Ntabwo ari ibintu byanshimishaga. Mbere ababyeyi banjye nibo banteraga izo nshinge kuva mfite imyaka umunani kugera mbimenye ngatangira kubyikorera.”

    Yakomeje agira ati “Kari agashinge gato, ntabwo kambabazaga. Byari ibintu nagombaga gukora igihe cyose, nta gusiba na rimwe.”

    Iyo miti ntibyari byoroshye ku muryango we kuyigura kuko bayishyiraga ama-Euro 1069 (asaga 1 106 000 Frw) ariko nyuma baza kujya bafasha n’ikipe ya Newell’s Old Boys Messi yari atangiye gukinamo ruhago.

    Nubwo yari afite ikibazo cyo kudakura mu gihagararo bigendanye n’imyaka ye, Messi yagaragazaga impano idasanzwe mu guconga ruhago byatumye mu 2001 ashimwa n’abashinzwe gushakira abakinnyi ikipe ya FC Barcelona, ku myaka 13 yimuka iwabo ajyana n’umuryango we kuba muri Espagne.

    Yahise ajya mu ikipe y’abana, FC Barcelona itangira no kwishyura ikiguzi cy’imiti yose uyu mukinnyi yakeneraga kugera ku myaka 14 ahagaritse kwitara inshinge.

    Messi avuga ku kwimukira muri Espagne yagize ati “Ntabwo byangoye cyane kuza i Barcelona. Nahise menyera ariko umuryango wanjye wo byarawugoye. Abavandimwe banjye bifuzaga gusubirayo [muri Argentine] ndetse baje kubikora. Nasigaranye na Papa gusa maze arambaza ati ‘dukore iki?’ ndamubwira nti ‘tugume hano.”

    Ibi bibazo ntibyabujije Messi gukomeza kugaragaza impano idasanzwe kuva mu 2001 kugera mu 2004 akinira FC Barcelona y’abana kugera azamuwe mu ikipe nkuru afite imyaka 18, mu 2004.

    Kuva icyo gihe kugeza ubu ku myaka 30, yakiniye iyi kipe imikino 410 atsindamo ibitego 374 ayifasha kwegukana ibikombe umunani bya shampiyona, bitanu by’umwami, bine bya UEFA Champions League, bitatu by’Isi by’amakipe n’ibindi bitandukanye.

    Ku giti cye yanahawe ibihembo by’ishimwe binyuranye birimo Ballon d’Or eshanu anganya na Cristiano Ronaldo ari nabo bafite nyinshi, yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi i Burayi ishuro enye, igihembo cy’umukinnyi mwiza wa FIFA kimwe n’ibindi bitandukanye.

    No comments:

    Post a Comment