• Labels

    Sunday, February 18, 2018

    Twari tuzi ko ari FDLR, dutungurwa no gusanga ari FARDC – Ingabo z’u Rwanda



    Ingabo z’u Rwanda kuri iki cyumweru zasohoye itangazo ku mirwano yazishyamiranyije n’ingabo za Congo (FARDC). Iri tangazo rivuga ko ingabo z’u Rwanda aho zari ziri mu birindiro byazo zatunguwe no gusanga ari ingabo za Congo zibateye mu gihe bakekaga ko ari FDLR. 

    Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda riributsa ko abagize Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) bahise baza mu igenzura kuwa kane (mu biganiro i Musanze) no kuwa gatanu aho imirwano yabereye mu gace bita Mutara mu mudugudu wa Terimbere, Akagari ka Mugari, Umurenge wa Shingiro muri Musanze.
    Ngo ni kuri 1,5Km winjiye mu Rwanda uvuye ku mupaka na Congo aha mu Birunga.
    Muri iri tangazo basohoye Brig Gen Brig Gen Eugene Nkubito, uyobora Divisiyo ya kabiri muri kariya gace yagize ati “Umwanzi twari twiteze hariya ni FDLR ifite ibirindiro muri DRCongo inateje impungenge ku mutekano w’Akarere muri rusange. Ariko barenze imbibe zacu batera ibirindiro byacu bizwi hariya bihamaze imyaka itanu.”
    RDF ivuga ko abagize itsinda rya EJVM baje mu iperereza babahaye ibihamya byose birimo ibya GPS (Global Positioning System) byerekana ko ibirindiro byatewe biri mu Rwanda, intwaro, amasasu n’ibindi byangombwa byasizwe n’abasirikare ba FARDC.
    Ngo beretswe kandi bomb na za rocket ingabo za Congo zarashe ku birindiro bya RDF mu gihe k’imirwano.
    RDF kandi yasabye EJVM gusaba ingabo za FARDC kwakira imirambo y’ingabo zabo zaguye mu mirwano mu gihe iperereza rikomeje, umuhango wabaye ejo kuwa gatandatu i Rubavu kuri ‘Grande Barrière aho FADRC yanasubijwe ibindi bikoresho bahataye mu mirwano.

    src : umuseke.rw



    No comments:

    Post a Comment