Ubushakashatsi bugaragaza ko kurya imbuto zitwa
indium bigira akamaro kenshi mu buzima kuko ikungahaye kuri vitamin cyane cyane
C, bikaba binatanga amahirwe ku muntu
uzirya o kutaba yarwara indwara zirimo na kanseri
Mu moko y’imbuto, hari iziribwa cyangwa
zigategurwa mu buryo butandukanye harimo izo babanza gutara ngo zishye,
iziribwa ako kanya bakimara kuzisoroma n’ibindi ariko zose zihurira ku mumaro
umwe..
Akamaro ko kurya urubuto
rw’indimu:
1.
Bigabanya ibibazo byo kugabanuka kw’amaraso ajya ku bwonko (ischemic stroke
risk). Uku kugabanuka bishobora gutuma ubwonko budakora neza. Mu bushakashatsi
bwakorewe ku bagore bagera kuri 19% barya ibiribwa birimo vitamine C
bwagaragaje ko byabagabanyirije ikibazo cy’igabanuka ry’amaraso ajya mu bwonko
2.
Birwanya kanseri: nk’ikiribwa gikungahaye kuri vitamine C, indimu n’umutobe
wayo bifasha mu kurwanya kanseri.
3.
Kurya indimu y’umwimerere bifasha uruhu guhangana n’imirasire y’izuba ndetse
bikakurinda kuzana iminkanyari.
4.
Birinda Asima (asthma): kurwa Asima biba biri hasi cyane ku muntu urya indimu
ku kigero cyo hejuru.
5.
Byongera mu mubiri intungamubiri yitwa Iron: iyo mu mubiri wa muntu ‘Iron’
yabaye nke bituma amaraso agabanuka ndetse umuvuduko ukajya hasi ugereranyije
n’uw’umuntu ufite iyi ntungamubiri.
6.
Byongera ubwirinzi bw’umubiri: muri rusange ibiryo bikungahaye kuri vitamin C
bifasha ubwirinzi bw’umubiri mu guhangana n’udukoko dutera ibicurane n’utundi
duca intege umubiri wa muntu.
Source: medicalnewstoday.com
No comments:
Post a Comment