Kurangiza vuna ni igihe umugabo aba ari gutera
akabariro maze agakenera gusohora mbere y’uko we abishaka. Bikaba bishobora
kubaho mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, m gihe cyo kubitegura, mu
gusomana cyanga ikindi gihe cyose umugabo ashobora kumara ari kumwe bidasanze n’umugore.
Iki kiba ri ikibazo gikomeye akenshi kuko gitera umugabo kugira ipfunwe,
cyangwa rimwe na rimwe umugore akamusuzugura.
Ikibazo cyo kurangiza vuba giterwa n’iki?
Hari impamvu
zitandukanye zishobora gutera ikibazo cyo kurangiza vuba. Izikunze kugaragara
cyane ni;
·
Izituruka ku bibazo mu
mitekerereze, nko kuba ufite stress nyinshi, kwigunga n’ibindi bitandukanye
bishobora kwibasira ubushobozi bw’ubwonko n’amarangamutima.
Kuko
ibyo dukora byose bikorerwa bwa mbere bikanategurirwa mu bwonko umugabo ufite
ikibazo cyo kumva tari gutekereza atuje, afite uumunaniro mwinshi mu mutwe(
stress), n’’ibindi bibazo bimubuza gutekereza neza, bituma iyo agiye gukora
imibonano mpuzabitsina, arangiz vuba kuko aba abikoze ubwenge bwe muri ako
kanya buri gutekereza ibindi cyangwa buhugiye mu bindi.
·
Kuba warakorewe
ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Umuntu
wahungabanye bitewe n’ihohoterwa
yakorewe rishigiye ku gitsina bishobora kumugirahoingaruka zo kuba atisanzura
ibihe byose ari gukora imibonano mpuzabitsina, ku buryo agir ikibazo cyo
kurngiza vuba kugeza afashijwe gukira ibyo bikomere.
·
mu gihe utishimiye uko
umubiri wawe uteye
iyo
umuntu afite inenge ku mubiri (
ahatameze neza yvukanye ) cyangwa
akagira ubusembwa ( ahaje nyuma hatameze neza ) bishobora kumuviramo
ingaruka zo kutiyakira ngo yumve ko ari
umuntu nk’abandi ku buryo akomeza kugira ikibazo mu mitekerereze ye, bikaba
binamugiraho ingaruka mu gihe cyo gutera akabariro , akagira ikibazo cyo kurangiza vuba.
·
Imisemburo itari ku rugero rukwiye
Iisemburo ifasha umuntu mu gihe cyo gutera ababariro
iyo itari ku rugero rukwiye, bishobora gutma amakuru atagera neza ku bwonko bityo
bikaba byagira ikibazo ku muntu , bikamutera kurangiza vuba.
Uko
byakemurwa.
·
Kwita ku buzima bwawe,
cyane cyane ku byerekeye imibonano mpuzabitsina, ukirinda kwikinisha cyane.
·
Mu gihe ufite ikibazo
cyo kurangiza vuba, ntugomba kumva ko ari ikibazo gikomeye cyane, ngo utangire
kwirenganya cyane no kwiciraho iteka, ushobora kuganira n’umufasha wawe kugira
ngo mwirinde gushwana.
Ushobora nanone gukoresa imiti irimo cyane cyane :
Imiti ikunze gukoreshwa cyane, ni iyo kuvura kwiheba bikomeye
(depression), izwi cyane ni nka fluoxetine, clomipramine, na sertraline
(Zoloft)
Izwi cyane yindi ni iyitwa sildenafil (Viagra),
tadalafil (Cialis) n’indi.
Ikibazo cyo kurangiza vuba kiba ku bagabo benshi, ariko bikikiza
nyuma y’igihe. Nubwo waba ukoresha imiti bwose, uburyo wowe ubyakiramo nibwo
bugafasha guhangana n’icyo kibazo. Ubundi buryo bwiiza nk’uko bavuga ngo ushaka
gukira indwara arayirata, ni byiza kuganiriza abantu cyane cyane abaganga
ikibazo ufite ushize amanga, bituma
babona uko bakugira inama y’icyakorwa.
No comments:
Post a Comment