Uwahoze ari perezida wa Koreya y’epfo Park
Geun-hye yakatiwe gufungwa imyaka 24,
nyuma yo gushinjwa akanahamwa n’ibyaha byiganjemo ibya ruswa hagati y’abanyepolitiki
n’abagwizatunga muri icyo gihugu .
Park
ni we muyobozi waszweho byemewe n’amategeko wakuweho ku ngufu , ubwo urukiko
rushinzwe kurengera itegekonshinga rwategetse ko ava ku buyobozi umwaka
ushize, byanakurikiwe n’itabwa muri yombi ry’abayobozi 2 bakomeye.
Urukiko rwategetse kandi ko agomba gutanga amande angana na miliyoni 18 z’Aamawoni ( won : amafaranga
akoreshwa muri Koreya) ni ukuvuga miliyoni 16.9 $ , nyuma yo guhamwa n’ibyaha
bya ruswa , no gukoresha nabi ububasha yari afite.
Ashinjwa ikoreshwa nabi ry’umutngo wa leta aho urikiko rwagaragaje
ko Choi Soon-sil , wari inshuri ikomeye ya Park yakiraga
amafaranga bidasobanutse aho hatahnzwe urugero rwa miliyoni 6.56 $ yakiriye ava
mu bigo bikomeye by’ubucuruzi nka
Samsung na Lotte Group ose yabaga agoma gukorabigana ku nyungu bwite za CHOI.
Uyu wahoze ari perezida Park
Geun-hye, afunzwe kuva ku wa 31 Werurwe 2017, aho ahakana ibyo ashinjwa byose,
akaba yanakatiwe Atari mu rukiko. Ku rukiko
hari hari abamushyigikiye bari bitwaje amabendera y’igihugu, bumvikanaga bavuga
ko nta kuri kuri mu birego ashinjwa ahubwo ari ukwihorera kwa politiki. Yabaye perezida wa 11 wa Koreya y’epfo , yoboye
kuva 2013-2017.
No comments:
Post a Comment