• Labels

    Friday, April 6, 2018

    Koreya y’epfo : Uwahoze ari perezida yakatiwe gufungwa imyaka 24



    Uwahoze ari perezida wa Koreya y’epfo Park Geun-hye yakatiwe gufungwa imyaka  24, nyuma yo gushinjwa akanahamwa n’ibyaha byiganjemo ibya ruswa hagati y’abanyepolitiki n’abagwizatunga muri icyo gihugu .
     Park ni we muyobozi waszweho byemewe n’amategeko wakuweho ku ngufu , ubwo urukiko rushinzwe kurengera itegekonshinga rwategetse ko ava ku buyobozi   umwaka ushize, byanakurikiwe n’itabwa muri yombi ry’abayobozi 2 bakomeye.
    Urukiko rwategetse kandi  ko agomba gutanga amande angana na  miliyoni 18 z’Aamawoni ( won : amafaranga akoreshwa muri Koreya)  ni ukuvuga  miliyoni 16.9 $ , nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa , no gukoresha nabi ububasha yari afite.
    Ashinjwa ikoreshwa nabi  ry’umutngo wa leta aho urikiko rwagaragaje ko  Choi Soon-sil ,  wari inshuri ikomeye ya Park yakiraga amafaranga bidasobanutse aho hatahnzwe urugero rwa miliyoni 6.56 $ yakiriye ava mu bigo  bikomeye by’ubucuruzi nka Samsung na Lotte Group ose yabaga agoma gukorabigana  ku nyungu bwite za CHOI.
    Uyu wahoze ari perezida   Park Geun-hye, afunzwe kuva ku wa 31 Werurwe 2017, aho ahakana ibyo ashinjwa byose, akaba yanakatiwe Atari mu rukiko.  Ku rukiko hari hari abamushyigikiye bari bitwaje amabendera y’igihugu, bumvikanaga bavuga ko nta kuri kuri mu birego ashinjwa ahubwo ari ukwihorera kwa politiki.  Yabaye perezida wa 11 wa Koreya y’epfo , yoboye kuva 2013-2017.

    No comments:

    Post a Comment