Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma,
yateye utwatsi ubusabe bw’ishyaka rye rya ANC, avuga ko nta kibi yakoze cyatuma
yegura.
Ibi
Zuma abitangaje nyuma y’uko ku wa kabiri Ishyaka rya ANC abarizwamo rimusabye
kwegura, rikemeza ko rizashyigikira amatora yo kumukuraho icyizere ategerejwe
ku wa Kane w’icyumweru gitaha.
Zuma
w’imyaka 75 wagiye ku butegetsi mu 2009, ubu yari muri manda ye ya kabiri
akomeje kotswa igitutu asabwa kwegura nyuma y’ibyaha bitandukanye yagiye
acyekwaho birimo na ruswa.
Mu
kiganiro kirekire yagiranye na Televiziyo y’Igihugu, SABC, Zuma yavuze ko ANC
itigeze imuha impamvu zifatika zituma imusaba kwegura, bityo asanga ibyo
abayobozi bakuru b’ishyaka bashaka gukora bidakwiye.
Ati
“Neretse abayobozi batandatu bakuru ko ibyifuzo bazamuye atari ubwa mbere.
Babigaragaje muri Komite Nyobozi ubugira kabiri, ariko ntawigeze abasha
kunyereka aho ikibazo kiri. Komite Nyobozi ubwayo yavuze ko ngomba kwegura, ibi
nsanga ariko byaba bitangaje ko nabyubahiriza kubera ko atari ubwa mbere
babivuze.”
Zuma
yakomeje avuga ko atari ubwa mbere ikibazo nk’iki kibaye, icyo yifuza akaba ari
ukugaragarizwa ikosa yakoze, bakibuka ko ANC ifite umurongo ugomba gukurikizwa
igihe baba basanze koko afite amakosa.
Ati “Mu
nama na ANC ntawabashije kumbwira icyo nakoze. Nta tegeko muri ANC, nta
n’ikindi gisobanuye ko igihe hari perezida mushya wa ANC, hagomba kuba
impinduka.”
Zuma
yagaragaje ko atishimiye na gato uburyo ikibazo cye bashaka kugikemura.
No comments:
Post a Comment