• Labels

    Thursday, March 1, 2018

    Nyampinga w'u Burundi 2018 azahembwa imodoka n'ubutaka, Abakandida batangiye kwiyandikisha



    Umukobwa uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Burundi mu mwaka wa 2018 azahabwa ibihembo bitari bimenyerewe aho azahabwa imodoka nshya akanagurirwa ubutaka.

    Nyampinga uzatorwa uyu mwaka azasimbura Miss Nikuze Annie Bernice watowe muri Nyakanga 2017; icyo gihe yagaragiwe n’ibisonga bibiri, icya mbere ni Arlette Akimana wari uhagarariye Intara ya Karusi naho igisonga cya kabiri cyabaye umukobwa witwa Monia Gateka wari waserukiye Intara ya Cankuzo.

    Irushanwa ryo gushakisha Nyampinga w’u Burundi mu mwaka wa 2018 ryatangijwe kuri uyu wa 28 Gashyantare mu muhango wari witabiriwe na Nyampinga wa 2017 n’ibisonga bye; Big Fizzo [parrain wa Miss Burundi 2018]; umunyarwenya Kigingi , Sat-B n’abandi bazwi mu myidagaduro yo muri iki gihugu.

    Umuvugizi w’ishyirahamwe ritegura Miss Burundi, André Hakizimana yabwiye itangazamakuru ko igikorwa cyo gutora Nyampinga w’Igihugu uyu mwaka kizarangwa n’umwihariko uhereye mu buryo kizaba giteguwemo ndetse no mu bihembo bazagenera umukobwa uzaba uwa mbere.

    Yagize ati "Uwatsinze azahabwa imodoka nshya ya Toyota Ractis ndetse n’ubutaka bwa m2 400 mu Ntara ya Gitega; ibisonga bye bizafungurirwa konti muri KCB hari n’amafaranga bazahabwa muzamenyeshwa vuba."

    Ubutaka Nyampinga azahabwa ngo yemerewe kubukoreraho igikorwa kibyara inyungu biciye mu mushinga azaba yagaragaje by’umwihariko hagamijwe guteza imbere abagore no kubashishikariza kwihangira imrimo.


    Abakobwa bashaka kwinjira mu irushanwa rya Nyampinga w’u Burundi batangiye kwiyandikisha tariki ya 1 Werurwe 2018, igikorwa kizasozwa tariki ya 16 Mata 2018 naho ijonjora ribere i Bujumbura kuwa 28-29 Mata 2018.
    Nyampinga azatorwa muri Kamena 2018 gusa umunsi nyir’izina nturatangazwa.
    
    Abitabiriye irushanwa rya Nyampinga Burundi 2017






    No comments:

    Post a Comment