Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe ku bintunguru, bugaragaza
ko bishobora kuvura no kurinda indwara nyinshi ku babirya ari bibisi cyangwa
bakanywa umutobe wabyo. By’umwihariko igitunguru kiriwe ari kibisi cyongera
ubushake mu mibonano mpuzabitsina, by’akarusho ku bagabo kikongera imbaraga.
Urubuga rwa plaisirs sante
n’urwa doctorette bavuga ko Igitunguru gikungahaye kuri vitamini A, B, C, na E
n’imyunyu myinshi harimo kolore, manyeziyumu, sodiyumu, fosifori, silise,
kalisiyumu, potasiyumu, umwuka ukarishye wa lakirimojeni, n’ibindi.
Igitunguru gitukura cyongera
umunyu ngugu wa potasiyumu mu maraso, kandi kigafasha umuntu guhorana isura
ikeye yo mu maso, kuko kirwanya iminkanyari mu gahanga, kandi kikarinda
uburwayi butera kubyimba cyangwa kumva mu nda harimo umwuka mwinshi, rimwe na
rimwe utera umuntu gusura, bitewe no kubyimbagana kw’inyama zo mu nda; urugero
nk’umwijima.
Igitunguru gituma umuntu
yihagarika neza, kivura indwara ziterwa no kubura vitamini C, inzoka zo mu nda,
rubagimpande n’izindi, kandi cyoroshya uruhu ntirukanyarare, cyongerera
imbaraga inyama zo mu nda harimo n’impyiko, kirwanya impatwe n’ubushobozi buke
cyangwa bwa ntabwo mu mibonano mpuzabitsina ku bashakanye, ku bagabo cyongera
imbaraga kandi kigakiza kamwe mu tunyama dushinzwe gutunganya ubushobozi mu
by’imyororokere (prostate).
Ibitunguru bifasha mu kurwanya kanseri
Abashakashatsi bo muri
kaminuza ya Cornell University muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, mu mwaka wa
2004, bagaragaje ko ibitunguru bitoya (l’échalote) bigira uruhare mu kurinda
ibice bimwe na bimwe by’umubiri kumungwa cyangwa gufatwa n’uburwayi bwa
kanseri, harimo na kanseri y’umwijima.
Igitunguru cyongera acide folique mu mubiri
Acide folique, cyangwa
vitamine B9 iba mu bitunguru igira uruhare mu mikorere myiza y’ubwonko, kandi
igira uruhare mu mitekerereze n’amarangamutima.
Ibitunguru bikomeza amagufwa
Inyigo yakorewe muri kaminuza
y’ubuvuzi yo muri Leta ya Calolina y’amajyepfo (Medical University of South
Carolina) muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, igatangazwa mu mwaka wa 2009,
yagaragaje ko ku bagore barya ibitunguru bibisi nibura inshuro imwe ku munsi,
baba bafite amagupfa akomeye 5% ugereranyije n’ababirya inshuro imwe mu kwezi.
Ibitunguru birinda kugugarara mu mubiri (les symptômes
prémenstruels)
Ku bagore no ku bakobwa barya
ibitunguru bibisi bibafasha kugubwa neza mu nda, mbere yo kujya mu mihango,
bikaba byaragaragajwe n’ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Dakota
y’amajyaruguru muri Leta zunze ubumwe za Amerika, mu mwaka wa 1990.
Ibitunguru bituma umutima utera neza
Ibitunguru bituma umutima
utera ku rugero rukwiye, bityo bikarinda umuntu gufatwa n’uburwayi bw’umutima
butandukanye.
Imbuga zitandukanye
twifashishije zivuga ko kurya igitunguru kimwe cyangwa bibiri ku munsi ari
ingenzi ku buzima. Ushobora kugihekenya cyonyine cyangwa ukakivanga mu zindi
mboga mbisi.
No comments:
Post a Comment