Rayon Sports yasuye Lydia Ludic Burundi
Académic FC (LLB) mu mukino wa kabiri wa CAF Champions League iyitsinda igitego
kimwe ku busa, ihita ikatisha itike yerekeza mu ijonjora rya nyuma izahuramo na
Mamelodi Sundowns F.C yo muri Afurika y’Epfo.
Umukino
ubanza wabereye i Kigali tariki 10 Gashyantare 2018, amakipe yombi yanganyije
igitego 1-1. Ibi byahaga amahirwe LLB kuko umukino wa kabiri yagombaga kuwakira
imbere y’abafana bayo ndetse n’umutoza wayo, Banguwiha Emmanuel yari yatangaje
ko nta kabuza azasezerera iyi kipe yaserukiye u Rwanda.
Karekezi
Olivier utoza Rayon Sports yakoze impinduka mu bakinnyi yari yabanje mu kibuga
ku mukino ubanza, akuramo Ismaila Diarra na Yannick Mukunzi aha umwanya Muhire
Kevin na Nahimana Shassir banitwaye neza cyane.
Rayon
Sports niyo yabonye amahirwe y’igitego mbere ku mupira Tchabalala yari ahawe na
Kwizera Pierrot agerageza gutungura umunyezamu Mutombo Fabien ariko abyitwaramo
neza awukuramo.
Iyi kipe
yakomeje kotsa igitutu LLB iza kuyibonamo koruneli yatewe na Muhire Kevin Manzi
Thierry ashatse gushyiraho umutwe, umunyezamu Mutombo arahagoboka awohereza
imbere ku bakinnyi be nabo bawuzamukana bihuta cyane bashaka gutsinda ariko
Rutanga Eric wari wasigaye inyuma arwana ku izamu umupira awushyira hanze.
Rayon
Sports yaje gufungura amazamu ku munota wa 35 ku mupira mwiza wavuye kwa Muhire
Kevin wahereza Nahimana Shassir nawe acenga abakinnyi batatu ba LLB, ahereza
rutahizamu Tchabalala ahita awohereza mu izamu.
Rayon
Sports yari imaze kugarurira icyizere abafana bayo bayiherekeje i Burundi,
ntiyiraye nyuma yo kubona iki gitego ahubwo yakomeje gusatira cyane ndetse ku
munota wa 37 ibona andi mahirwe ku ishoti rikomeye Muhire Kevin yateye ari
hanze y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Mutombo Fabien arirambura awukubita
ibipfunsi.
Mu minota
ya nyuma y’igice cya mbere, LLB yari imaze kubona ko biyikomereye isabwa
igitego byanze bikunze, yokeje igitutu izamu rya Rayon Sports mu rwego rwo
kukigabanya umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame akajya aryama kenshi byanatumye
umusifuzi wa kane afata icyemezo yongeraho iminota itanu.
Mu gice
cya kabiri, Karekezi yakoje impinduka akuramo Manishimwe Djabel aha umwanya
Ismaila Diarra kugira ngo ashake ibindi bitego gusa ntibyamworoheye kuko LLB
yagarutse yahinduye imikinire ndetse yiharira umupira cyane ari nako iha akazi
gakomeye Bakame mu izamu.
Rayon
Sports yongeye gukora izindi mpinduka Bimenyimana Caleb Bonfils afata umwanya
wa Muhire Kevin wakinnye neza na Yannick Mukunzi yinjira asimbuye Nahimana
Shassir.
Nubwo
imvura yari nyinshi ku kibuga, abakunzi ba Rayon Sports ntibacitse intege
cyangwa ngo basige abakinnyi babo, bakomeje kuririmba ‘Murera’ ari nako ikipe
yabo igenda igaruka mu mukino yongera gusatira izamu ariko uburyo bwabonetse
Diarra ntiyabasha kubukoresha neza.
Nk’uko
Karekezi yari yabitangaje mbere yo guhaguruka mu Rwanda, intego nyamukuru yari
ugusezerera LLB kandi yayigezeho kuko iminota 90 n’ine y’inyongera yarangiye
ari igitego 1-0 ihita ikatisha itike yo kujya mu ijonjora rya nyuma ry’iri
rushanwa.
Gutsinda
uyu mukino bivuze ko buri mukinnyi wa Rayon Sports agomba guhabwa
ahagimbazamusyi k’ibihumbi 460 Frw nk’uko babyemerewe n’ubuyobozi bwabo bikaba
ari ku nshuro ya mbere bahawe akangana gutyo.
No comments:
Post a Comment