• Labels

    Wednesday, February 28, 2018

    Rayon Sports ishobora guhanwa gukorwaho na ruswa yahaye abasifuzi i Burundi



    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afrika, CAF, ryatangiye gukora iperereza kuri ruswa ikipe ya Rayon Sports yaba yaratangiye muri hotel yo mu gihugu cy’u Burundi ubwo yari yagiye mu mukino wo kwishyura mu irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwabo (CAF Champions League), aho yatsindiye LLB Académic yo muri iki gihugu 1-0.

    Ibaruwa Ikinyamakuru dufitiye kopi  yanditswe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afrika, CAF, isaba ko hatangwa ibisobanuro byihuse bijyanye n’amakuru iri shyirahamwe ryahawe arebana n’ibikorwa bya ruswa yaba yaratangiwe muri hotel yo mu gihugu cy’u Burundi.
    Muri iyi baruwa, CAF ivuga ko yahawe amakuru y’uko tariki 20 Gashyantare 2018, mu mugoroba w’umunsi ubanziriza umunsi Rayon Sports yakinnye na Lydia Ludic, abayobozi ba Rayon Sports babonywe mu cyumba 501 cya hotel barayemo bari kumwe n’umusifuzi wa kane wagombaga gusifura uyu mukino, mu gihe abandi basifuzi bari muri koridoru (corridor) y’imbere y’icyo cyumba.

    CAF ikomeza ivuga ko amakuru yahawe agaragaza ko ubuyobozi bw’ikipe ya Lydia Ludic yo mu Burundi, bukimara kubabona bwashatse guteza akavuyo ndetse Polisi yo mu Burundi ikaza guhita ihagera kugirango ibihoshe. Gladmore Muzambi wo muri Zimbabwe wari Komiseri w’umukino, yahise ahagera atangira gukora iperereza ndetse anifashisha ibyuma bifata amashusho yifashishwa mu gucunga umutekano (CCTV Cameras) byo muri hotel kugirango arebe ibikorwa by’abayobozi ba Rayon Sports n’abasifuzi niba bijyanye na ruswa.
    Bwarakeye umukino uraba uko bisanzwe ari nako iperereza ryari rikomeje, nyuma ibyabaye bigezwa mu buyobozi bwa CAF kugirango babikurikirane. CAF yatangiye gukora iperereza ryimbitse ndetse ihita isaba impande zose zirebwa ko zakwisobanura zikavuga ibyabaye n’uko byagenze, bikazagezwa muri CAF bitarenze tariki 6 Werurwe 2018, hanyuma akanama ngengamyitwarire ka CAF kakazabyigaho kagafata umwanzuro wa nyuma.
    Nk’uko amategeko abiteganya, Rayon Sports iramutse ihamwe n’icyo cyaha cyo guha ruswa abasifuzi, byatuma ifatirwa ibihano bishobora no gutuma isezererwa muri aya marushanwa ndetse no kuba yakurwaho amanota muri shampiyona y’igihugu cyangwa ikaba yanakurwa mu cyiciro cya mbere bitewe n’imyanzuro y’akanama ngengamyitwarire ishingiye ku buremere baba basanganye icyo cyaha.
    Rayon Sports byari biteganyijwe ko izahura na Mamelodi Sundowns yo muri Africa y’Epfo, bivuga ko iramutse ihanwe ikipe ya Lydia Ludic yo mu Burundi ari yo yazerekeza muri Afurika y’Epfo


    No comments:

    Post a Comment