Ibishyimbo ni ibiribwa bikunda kuboneka ahantu
hose, kandi abantu benshi babasha kubibona kuko abatabihing babasha kubyigurira
abantu benshi babirya batazi akamaro kanini bifite ku buzima bwabo. Twabateguriye
iyi mimaro kugira ngo n’abatitaga ku bishyimbo bamenye icyo bimaze babishyire mu
mafunguro yabo ya buri munsi.
Biringaniza isukari mu maraso. Isukari nyinshi mu
maraso, ishobora gutera indwara zikomeye z’umutima na diyabete .
ibishyimbo bigenda bisohora agasukari gacye gacye, bigatuma biba ingenzi mu
kuringaniza isukari mu maraso nyuma yo kurya.
Ibishyimbo birimo fibres z’ingenzi cyane zifasha mu kugabanya
cholesterol. ibi kandi bifasha mu kurinda ko igipimo cy’isukari
cyakwiyongera cyane nyuma yo kurya, niyo mpamvu byagakwiye kuba ifunguro
ry’ingenzi ku barwaye diyabete, abafite ikibazo cy’ubwinangire ku musemburo wa
insuline (insulin resistance) ndetse na hypoglycémie.
Ibishyimbo iyo ubiryanye n’umuceri wuzuye (whole grains rice) ni
ifunguro rizira ibinure ririmo proteyine nyinshi, rishobora gufasha abifuza
guta ibiro cg kugabanya ibinure.
Twabonye kandi ko bikize ku myunyungugu nka molybdenum,
enzyme z’ingenzi mu gusukura no gusohora uburozi buba bwinjiye mu mubiri.
Bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima.
Kubera acide folique na manyesiyumu bikungahayeho birinda indwara
z’umutima. Folic acid/acide folique (cg folates) igabanya urugero
rwa homocysteine; ni ubwoko bwa acide amine zitari proteyine, ibipimo
biri hejuru byayo mu maraso biri mu bitera indwara z’umutima, stroke kimwe
n’izibasira udutsi duto dutwara amaraso ku mutima.
Ifunguro ry’ingenzi cyane ku bagore batwite n’abonsa. Abagore
batwite bakenera ubutare na acide folique bw’inyongera,
ibi byose biboneka mu bishyimbo. icyo birusha inyama zitukura nazo zibonekamo
ubutare ni uko, byo bifite calories nke kandi ntibigire ibinure. Ibi kandi
bifitiye akamaro abari n’abategarugori bari mu mihango, kuko baba bakeneye
kongera ubutare mu mubiri.
Bifasha mu kurinda kanseri y’amara. Bikize
cyane ku ntungamubiri na fibres zifasha umubiri kwirinda uburozi
butera kanseri, twavuga nka alpha-galactosides zifasha bagiteri zifitiye
umumaro kororoka mu mara zikora za aside zituma arushaho gukora neza
Nubwo ibishyimbo birimo
intungamubiri nyinshi, mu gihe bitetswe nabi cg bidahiye bishobora kubera
uburozi umubiri.
No comments:
Post a Comment