Abantu benshi ntibazi inyungu umuntu akura mu kurira.Ushobora kurira ubitewe nuko uwo wihebeye yakwanze,uwo ukunda yitabye Imana cyangwa ukareba filimi ikagukora ku marangamutima ukarira. Ibyo byose rero ntibikagutere ipfunwe kuko kurira bifite akamaro.
Urubuga rwa Elcrema rutanga inama ku buzima,
rwashyize ahagaragara imimaro igera kuri 6 kurira bifite mu buzima bwa muntu.
1.Kurira bituma umuntu areba neza
Ikigo cy’Abanyamerica(
National Eye Institute) cyagaragaje ko amarira atuma ijisho rigira
ubuhehere kandi akoza umukungu n’indi
myanda ishobora kwitekera mu jisho bityo bigatuma umuntu areba neza.
2.Kwakira ibyakubayeho.
Rimwe na rimwe
umuntu yihagararaho mu bibazo bikomeye byamugwiririye ntarire nyamara agahinda
ari kose.nubwo kurira bidakemura ikibazo uba wagize ariko bituma ubasha kubyakira no kumenya uko
ubyitwaramo. Nyamara iyo ubabaye ariko ukihagaraho nturire wibwira ko hari
abaguseka, ibyo bigira ingaruka ku marangamutima yawe.
3.Kurira bigabanya agahinda.
Ubushakashatsi
bwo muri 2008 bwakozwe na kaminuza yo muri Amerca(University of South Florida )
bwagaragaje ko nyuma yo kurira, ibyishimo by’umuntu byiyongera kuruta
uwakoresheje indi miti igabanya agahinda. Muri Ubwo bushakashatsi , ababukoze
babonye ko kurira byagabanyirije agahinda 90% by’ababukoreweho.
4. kurira bigabanya umunaniro ukabije(stress).
Ubushakashatsi
bwakozwe na Dr. William H.Frey II, wo mu kigo cy’ubuvuzi cya St Paul-Ramsey
bwagaragaje ko amarira aturuka ku mbamutima atandukanye n’aterwa n’ikintu
cyakora mu jisho( urugero:urya mwuka w’igitunguru kigikatwa).Ubu bushakashatsi bwagaragaje
ko amarira aturuka ku gahinda afasha umubiri gusohora ibinyabutabire bikora
umusemburo utera umunaniro ukabije.
5. kurira byongera ubudahangarwa bw’umubiri.
Burya amarira abamo
ibyafasha ubudahangarwa bw’umubiri.Amarira aturuka ku mbamutima (emotions)abamo
umusemburo witwa Lysozyme ,uturinda indwara n’ubwandu
6. Kurira byongera ubucuti.
Kurira bituma
abantu bakugirira impuhwe abandi bakagukunda kurushaho. Kurira kandi bishobora
gutuma wumva ko witawe kandi washyigikiwe.
No comments:
Post a Comment