• Labels

    Friday, February 2, 2018

    America yamaganye irahira rya Raila Odinga.

    Igihugu cya Leta Zunze ubumwe z' America cyatangaje ko cyamaganye iby’irahira ry’umuyobozi w’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi Raila Odinga.
    Ico gihugu kivuga ko ibyo  uwo munyapolitike yakoze bibangamira itegeko nshinga  n'ukugendera ku mategeko.

    Raila Odinga , Umuyobozi w'ihuriro ry'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi muri Kenya uherutse kurahira.
    BBC Gahuza  yanditse ko Amerika isaba Leta ya Kenya gufungura  ibigo bitatu by’itangazamakuru yafunze, ishaka  kubibuza kwerekana ibirori by'irahira rya Bwana Odinga kuwa kabiri.
    Citizen tv ni kimwe mu bitangazamakuru byafunzwe na guverinoma ya Kenya.Photo/Internet
    America nicyo  gihugu cyafashe iya mbere mu kwamagana irahira ryabaye nk'inkinamico rya Raila Odinga.
    Icyo gihugu cyemeza itorwa rya  kabiri rya Prezida Uhuru Kenyatta, kigasaba ko hakoreshwa amategeko mu gukemura ibibazo byarikurikira.
    Iki gihugu ariko kandi cyavuze ko kidashyigikiye ifungwa rya bimwe mu bitangazamakuru no kuburizamo ibikorwa byabyo.
    Ubucamanza bwao muri  Kenya bwahagaritse icyemezo cy'ubutegetsi bwa Kenya cyo gufunga ibyo bigo , ariko kugeza ubu ntibirongera gukora.
    Amerika isaba abanyepolitike ba Kenya hamwe n'abenegihugu gutangira ibiganiro byatuma igihugu cyongera kwiyunga, bakigira hamwe ibibazo bimaze igihe kirekire biri mu igihugu.


    No comments:

    Post a Comment