Indege
y’Uburusiya itwara abagenzi yari itwaye abantu 71 yakoreye impanuka hafi y’umujyi
wa Moscow ,ihitana buri wese wari uyirimo. Iyi ikaba
ari imwe mu mpanuka z’indege zikomeye igwiririye iki gihugu.
Abakora iperereza bavuga ko indege Antonov An-148
yahanutsemu karere ka Ramensky kegereye umurwa mukuru Moskow ahagana saa 2:48 pm
, yari yaturutse ku kibuga cy’indege cya Domodedovo. Muri iyo mpanuka abantu 65
yari itwaye na 6 bari bayitwaye bahasize ubuzima.
Abayobozi bavuze ko mu bari muri iyi ndege harimo abana batatu.
Akanama gashinzwe iperereza mu Burusiya kavuzeko mu mpamvu
zishobora kuba zateye iyi mpanuka harimo ikirere kitari kimeze neza, kwibeshya
kw’abari bayitwaye cg ibibazo bya “technique”.
Ibisigazwa by'indege yari itwaye abantu 71 igakora impanuka ntihare urokoka |
Ministere
y’ibiza ikaba yohereje abantu 400 n’imodoka 70 aho impanuka yabereye, gusa hari
urubura rwinshi ku buryo bigoye kubona
aho bahagarika izo modoka no kugera ku
bisigazwa by’indege n’amaguru.
Ministre
w’ubwikorezi Maksin Sokolov yabwiye ibiro ntaramakuru AFP dukesha iyi nkuru ko
hakenewe ubuhanga mu by’utugirangingo(Genetic expertise) kugira ngo hamenyekane
abaguye muri iyi mpanuka bikaba bizafata
amezi2 cyangwa 3.
No comments:
Post a Comment