Abayobozi
babiri batawe muri yombi nyuma y’uko ikipe y’umugi wabo ibangamiye Perezida
Pierre Nkurunziza mu mukino wari wabahuje n’ikipe yashinze yitwa Hallelua FC.
AFP dukesha iyi nkuru, ivuga ko umutangabuhamya wizewe utifuje
kumenyekana yavuze ko umuyobozi ushinzwe imikino mu mugi witwa Kiremba
n’umwungirije batawe muri yombi bashinjwa kugambanira Perezida Nkurunziza.
Yakomeje avuga ko hari abandi bakinnyi
b’iyi kipe ya Kigemba FC batari bazi ko ikipe bari gukina nayo irimo Perezida
ndetse ngo bamwe bamwakaga umupira uko bishakiye abandi bakamugusha hasi mu
kibuga inshuro nyinshi bashaka no kumuvuna.
Umuyobozi wa Kiremba,
Cyriaque Nkezabahizi n’umwungirije, Michel Mutama batawe muri yombi kuwa Kane
tariki 01 Werurwe bazira ibi byaha byo kugambirira kugirira nabi umukuru
w’igihugu babinyujije muri aba bakinnyi.
Uyu mutangabuhamya ati “Abo banyekongo bigaragara ko batari bazi Perezida
Nkurunziza kuko bamukiniraga nabi, bakamwataka igihe cyose yabaga afashe
umupira rimwe bakanamugusha mu gihe abakinnyi b’Abarundi bamwitonderaga
ntibanamwegere.”
AFP ivuga ko Perezida
Nkurunziza akunze kujyana n’iyi kipe ye Hallelua FC na Kolari aririmbamo yitwa
‘Komeza Gusenga’.
Perezida Nkurunziza wigeze
kuba umwarimu wa Sport muri Kaminuza Nkuru y’u Burundi, akunda imikino
by’umwihariko umupira w’amaguru. iyi kipe ye ya Allellua FC ijya gukina yaherekejwe na koralo yo mu itorero yabatirijwemo yitwa "Komeza gusenga "
No comments:
Post a Comment