Abantu bakundana hari igihe kigera bakagira ibyo bapfa bishobora no kubatandukanya ariko si igitangaza kuba bakongera gusubirana bikabahira cyangwa bakazongera gutana.
Urukundo ntirukwiye kuba nk’umukino ni yo mpamvu bikwiye ko mbere yo gusubirana n’uwari umukunzi wawe mwatandukanye hari ibyo uba ugomba kwitaho.
Inkuru y’urubuga elcrema rwandika inkuru ku mibanire y’abashakanye ndetse n’imyitwarire mu rukundo, igaragaza ibintu abashwanye baba bagomba kwitaho mbere yo gusubirana.
1.Kwibaza niba warakize ibikomere ukaba utazagarura ibyarangiye
Usanga hari ubwo umusore cyangwa inkumi asubirana n’uwo batandukanye atari uko mu by’ukuri yumva ari umuntu ukenewe mu buzima bwe ahubwo ari uko yumva yikumburiye ibihe bagiranaga.
Igihe uwo mwakundagana agarutse akakwereka ko yahindutse ndetse ko atazongera kugusharirira, ni byiza kubanza kumugenzura, ukamenya ikimugenza, ukanareba niba nawe warakize ibikomere yaguteye ku buryo utazajya ugarura ibyahise cyangwa ngo umucyurire.
2.Kureba niba bifite icyerekezo kirambye
Niba ugiye gusubirana n’uwari umukunzi wawe ukwiye kumenya niba bifite icyerekezo ku hazaza hanyu mwembi. Ntabwo ukwiye gusubirana n’umukunzi wawe ngo mumarane icyumweru kimwe cyangwa bibiri mwongere mutandukane.
Ukwiye gusubirana n’umuntu ari uko ubona afite icyerekezo kirambye cyo kukugira mu buzima bwe bwose aho gusubirana by’igihe gito.
3.Inshuti zawe n’umuryango wawe uko zizabifata
Iyo utandukanye n’umukunzi wawe hari abo ubibwira bo mu muryango no mu nshuti zawe ndetse bakifatanya nawe bakaguhumuriza.
Igihe rero wumva ko ugiye gusubirana n’uwo mwatandukanye ndetse bamwe bakaba baramufashe nka bihemu, ugomba kwita ku marangamutima n’amakenga bashobora kugaragaza mu gusubirana kwanyu.
Nubwo iby’urukundo bireba wowe wenyine ariko ugomba kubitekerezaho ukareba niba ufashe umwanzuro utazatuma wicuza.
Ugomba no kubiganiriza babandi wabwiye ko mwatandukanye kugira ngo mwese mugire imyumvire imwe ku mpamvu zo gusubirana kwanyu aho kuzakubona muri kumwe utarababwiye uko mwiyunze.
No comments:
Post a Comment