• Labels

    Saturday, March 3, 2018

    Ibibi utakekaga kurya inanasi bishobora gutera ubuzima .


    Abantu benshi bakunda kurya inanasi ku bwinshi cyangwa uko zimeze kse bitewe n’uburyohe zifitemo,  ariko aha twbakusanyirije zimwe mu ngaruka zitari nziza zishobora ugera ku buzima bwa muntu bitewe no kurya inanasi ku bwinshi cyangwa kunywa umutobe wazo mwinshi.

    1. Abantu bagombwa kwirinda kurya inanasi idahiye kuko bitera ibibazi igifu, kinakanirwa kubasha gukura intungaubiri mu biribwa amuntu aba yariye .
    2. Inanasi ku mwana utarengeje umwaka si nziza na gato kuko iabo acide citrique , bityo ikaba yabangamira igogora cyane ku bakiri bato.
    3. Ku bagore batwite si byiza kurya inanasinku bwinshi, agasate gato karahagije. Byaragaragayeko bromelain ibamo iyo ibaye nyinshi ishobora gutera ibibazo kumwana batwite.
    4. Ku bari gufata imiti ya amoxicillin na tetracycline ntibyemewe kurya inanasi. Kuyirya byongera ingaruka ziterwa n’iyi miti
    5. Ku bafata imiti ibuza amaraso kuvura nabo ntibyemewe kurya inanasi kuko nayo ibuza amaraso kuvura. Ni nayo mpamvu bitemewe kuyirya hasigaye ibyumweru bibiri ngo ubagwe.
    6. Ku bafata imiti yo mu bwoko bwa benzodiazepine ntibyemewe kuyirya. Kimwe no kuyirya wanyoye inzoga byakongerera hangover
    7. Inanasi ifite igipimo cy’isukari cya 56. Niyo mpamvu umurwayi wa diyabete yemerewe kuryaho gato, mu gihe nta byongera isukari bindi yariye. Kurya nyinshi byatuma agira isukari irenze ikenewe.
    Inanasi ifite ibyiza byinshi abantu besnhi bakanayikunda bakayirwa ku bwinshi , tukaba twabakusanyirije ibi byago bishobora guterwa no kuzirya ku bwinshi kimwe no kunywa umutobe wayo ku bwinshi. Mu nkuru itaha tukazabagezaho ibyiza byinshi byo urya inanasi ku buzima bwa muntu .

    No comments:

    Post a Comment