• Labels

    Friday, March 16, 2018

    Ingaruka zikomeye waterwa no kuminjira umunyu mubisi mu biryo



    Ubusanzwe abantu benshi ku isi bakoresha umunyu mu kongera icyanga cy’ibiribwa runaka byaba ibiguzwe muri restaurants, cyangwa ibyo abantu bitekeye mu ngo zabo. Nubwo wongera icyanga mu biribwa ariko ngo ushobora kuzamura muvuduko w’amaraso nawo ukangiza imitsi y’umutima, impyiko n’izindi nyama z’ingirakamaro zigize umubiri w’umuntu.

    Nubwo umunyu abantu bawukunda ariko buriya ufite ibibi byawo iyo umuntu awumenyereye cyane k’uburyo yumva agomba kuwongera mu biribwa byose ariye kandi akumva rimwe na rimwe akeneye mwinshi.Abahanga bo mu binyabuzima n’imirire  muri Kaminuza ya Guelph bavuga ko hari uruhare utunyabuzima fatizo tw’umuntu ndetse n’abo akomokaho(genetic origin) bigira mu gutuma akunda umunyu mwinshi kurusha abandi.

    Ubushakashatsi bwo muri iriya Kaminuza bwerekena ko hari baba bifitemo uturemangingo fatizo runaka dutuma bakunda umunyu kurusha abandi.Kumenya ibi ngo ni ingenzi kuko bituma abantu bamenya uko abantu runaka bakunda umunyu bashobora kurwara indwara zitandukanya harimo n’umuvuduko ukabije w’amaraso kandi ngo wica bucece.

    Urugero rwerekana ukuntu kurya umunyu mwinshi ari bibi ni uko muri 2012 hari abantu 48 000 bo muri Canada bapfuye bazize umutima watewe n’ubukana bw’umunyu bariye.Umuvuduko ukabije w’amaraso niyo ngaruka mbi ikomeye kurusha izindi  abahanga mu buzima bavuga ko ituruka ku kurya umunyu mwinshi akenshi uterwa no kuwuminjira mu biryo.

    Nubwo umuvuduko w’amaraso atari indarwa igaragara cyangwa ngo ibe ifite ibimenyetso bigaragara inyuma, ngo ni indwara yica bucece binyuze mu kwangiza imitsi ijyana amaraso mu mutima.Umuvuduko w’amaraso kandi unaniza inyama zo mu nda zitandukanya nk’impfiko, umutima impindura n’izindi.

    Muri rusange ariko umubiri w’umuntu ukeneye ingano runaka y’umunyu gusa ngo abaganga babona ko hari abantu benshi bagenda barya umunyu mwinshi inshuro eshatu kurusha uwo umuntu yandikiye kurya ku munsi.

    Muri Canada ngo 85% by’abagabo no hagati ya 60 na 80% by’abagore barya umunyu wo mu bwoko bwa Sodium urenga garama 2, 300 ku munsi( uyu niwo munyu abaganga bo muri Canada bamerera abaturage babo kutarenza).

    Ikibabaje ni uko umunyu utangira kugira ingaruka ku bantu bakiri abana kuko ngo usanga abana bafite hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu ndetse n’abafite hagati y’ine n’umunani barya umunyu urenze garama 1 500 na 19 000 wemerwa n’abaganga.Kubera ubwinshi bwa sodium iba iri mu munyu, impyiko zikenera amazi menshi kugira ngo zikomeze zikore kandi nta handi ziyakura uretse mu maraso.

    Umuvuduko w’amaraso utuma imitsi inananirwa kubera ko aba aza ari menshi abyigana mu mwanya yagenewe gucamo mu mutsiUko imyaka igenda ishira, hakiyongoreraho n’imirire yiganjemo ibinure, n’isukari ndetse n’imyitozo ngororamubiri mike, umutima w’umuntu utangira kurwara, impyiko nazo zikazahara.

    Nubwo umunyu wongera icyanga mu biribwa bimwe na bimwe kandi ukaba ushyirwa mu bindi kugira ngo bitazangirika, abantu ngo bagomba kuwurya bazi ko iyo ukabije bizagira ingaruka mu gihe rukana umaze gusaza.

    Kugira ubumenyi ku ngaruka mbi zo kurya umunyu mwinshi no kumva ko hari ibiribwa umuntu agomba kwirinda guhaha cyane kubera ubwinshi bw’umunyu uba ubirimo ni bimwe mu byafasha abantu kwirinda indwara ziterwa no kurya umunyu udakenewe.

    Kumenya ibyo umuntu arya, ibigize, n’inshuro agomba kubirya ni byiza mu kumufasha kugabanaya ibyago byo kurwara indwara runaka.

    Src: Umuseke

    No comments:

    Post a Comment