• Labels

    Friday, March 16, 2018

    Diamond platnumz yasohoye amashusho y'indirimbo' African Beauty' harimo umukobwa wambaye ubusa



    Ku mugoroba wo kuri uyu wa 15, Werurwe,2018 nibwo Diamond platnumz yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo 'African Beauty' yafatanyije n'umuhanzi wo muri America Omarion wahoze mu itsinda rya B2K.
    Iyi ndirimbo igaragaramo umukobwa w'umwirabura udafite icyo yambaye , keretse uturange duke tujya gusa n'icyatsi dusize hato hato ku mubiri we.

    Iyi ndirimbo irata ubwiza bw'abari b'Africa , Diamond atanga mo ubutumwa bujyanye n'uko yakunze bihebuje umukobwa w'umunyafrikakazi, mu kugaragaza ubwiza bwe rero bakamwerekana yambaye ubusa amabere agaragara , n'ikibuno kigaragara  uko byakabaye.

    Icyakora utangiye kureba iyi ndirimbo , hari umuburo ubona atari buri wese ukwiye  kuyireba kuko amashusho yayo atabereye bose.Iyi ndirimbo igisohoka yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo ikoze bamwe bayinenya kurenga ku mahame y'umuco.
    Nta gihe kinini cyari gishize,ikigo gishinzwe ubuhanzi n'umutungo kamere mu by'ubwenge muri Tanzania , gihagaritse indirimbo ebyiri z'uyu muhanzi kubera kurenga ku ndangagaciro z'umuco. Izo ni' Waka' yahuriyemo na Rick Ross na 'Halleluiyah' yakoranye na itsinda rya Morgan Heritage, zikaba na zimwe mu ndirimbo zakanyujijeho mu mpera z'umwaka 2017 muri Tanzania no hanze.

    Umukobwa utambaye ugaragara muri mashusho.
    Ushaka kureba iyi ndirimbo wakanda hano

    No comments:

    Post a Comment