Tanzania yahagaritse indirimbo 13
ivugako zinyuranyije n’indangagaciro n’amahame y’umucow’igihugu.
Ikigo kigenzura itumanaho muri
Tanzania(TCRA, Tanzania Communications Regulatory) cyatangaje iki cyemezo nyuma
yo kugezwaho n’inama y’igihugu y’abahanzi (Basata), urutonde rw’izo ndirimbo.
TCRA yabwiye itangazamakuru ko”izo
ndirimbo zifitemo amagambo arenga ku mabwiriza yo muri 2005 agena ubutumwa
bugomba gutambutswa kunsakazamajwi n’insakazamashusho”
Muri izo ndirimbo zitakemerewe
gucurangwa harimo Hallelujah na Waka Waka za Diamond Platnumz.
Izindi ndirimbo zahagaritswe
zirimo:Pale Kati Patamu ya Ney wa Mitego,Chura na Nimevurugwa ya Snura,Hainaga
Ushemeji ya Manifongo, I’m sorry JK ya Nikki Mbishi, Kibamia ya Roma
Mkatoliki,Tema Mate Tumchape ya Mdee, Uzuri Wako ya Jux, Nampa Papa ya Gigy
Money na Nampaga ya Barnaba.
Uku guhagarikwa kuje nyuma y’aho
prezida John Pombe Maghufuli mu mpera z’umwaka ushize abajije iby’indirimbo
zigaragaramo amashusho y’urukozasoni.
SRC:Daily monitor
No comments:
Post a Comment