Mu gihe abashakanye bagaragaza ko nyuma yo kubana kwabo urukundo rugenda rugabanuka bikagira aho umwe muri boyigira ahandi, hari imyitwarire umugore yagira agakomeza kwigarurira umutima w’umugabo we.
Abahanga mu by’imibanire bagaragaje ibintu bikomeza gutuma umugore abasha kwigarurira umutima w’umugabo we, akaba nta bandi bagore yamusimbuza.
Inseko
Inseko nziza ituma umugore akomeza gukundwa n’uwo bashakanye. Umugore utamwenyura, utagira urugwiro usanga adapfa gukurura abagabo cyangwa uwo bashakanye ngo akomeze kumwibonamo. Umugabo wese aho ava akagera aba ashaka kuba ari kumwe n’umugore umusekera.
Uburanga karemano
Nubwo kwishyiraho ibirungo by’ubwiza atari bibi ariko abagabo benshi bakunda abagore bafite ubwiza bwabo karemano, batagize ibindi bongeraho. Burya ngo n’iyo wabikoresha, umugabo ntabwo aba ashaka ko byaguhindura uko usanzwe uteye cyangwa se uko usanzwe usa.
Kwigira
Umugabo wese arambirwa vuba umugore we iyo abona ko amusaba buri kantu kose n’ibyo yagombaga kwikemurira. Umugore witeze ko ikintu cyose ko azagikesha umugabo, ntashobora kumwigarurira, umugabo ahubwo ashobora kumurambirwa.
Iyo rero uri umugore wigize mu bushobozi ndetse ubasha kwikemurira ibibazo bimwe na bimwe, uba ufite amahirwe yo kurushaho kwigarurira umugabo wawe kuko agufata nk’ingirakamaro.
Impumuro nziza
Umugore ugira isuku, ufite impumuro nziza ahora akurura umugabo we. Uzasanga abagore bagendana imibavu yo kwisiga bakurura n’abagabo batari ababo. Umugore udashaka ko umugabo we amujya kure aba agomba kwita ku mpumuro ye.
Kugira gahunda
Umugore ugira akavuyo ntashobora kureshya umugabo we kuko bene uwo mugabo yumva ko no gutaha ari ukujya mu kavuyo. Iyo rero uri umugore ugira gahunda uba urushaho kwigarurira umutima w’umugabo wawe, utuma yumva ko mu rugo ari ahantu akwiriye kuba.
Kwigirira icyizere
Umugore wigirira icyizere akundwa cyane n’umugabo we ndetse akarushaho kumwigarurira. Umugore wifitiye icyizere ashobora kwambara ikanzu iciriritse akagaragara nk’uwikirenga kurenza uwaguze ikanzu ihenze cyane. Atitaye ku makosa waba ufite yose, umugabo wawe azanyurwa n’uburyo wigirira icyizere.
Kugira ukuri
Umugore w’umunyakuri yigarurira umutima w’umugabo we, kuba azi uko utamubeshya bituma arushaho kukugira icyizere akaba ntaho yajya agusize. Abagabo bose aho bava bakagera bakunda abagore b’abanyakuri.
Kumenya icyo ushaka
Umugore uzi icyo ashaka, uzi kugaragaza ikimurimo, wumva ko ijwi rye naryo ari ingirakamaro yigarurira umutima w’umugabo we. Ntabwo umugabo aba ashaka umugore wo gutekererezwa, ahubwo na we aba akeneye kumwumva.
Ubuhanga
Umugore w’umuhanga akomeza kwigarurira umutima w’umugabo we ndetse abagabo benshi bakunda bene abo bagore. Umugore ufite ubumenyi mu bintu bitandukanye akomeza gukundwa n’umugabo we kuko aba amuteye ishema.
Thursday, March 29, 2018
URUKUNDO
No comments:
Post a Comment