Pasiteri Ngaboyisonga Theoneste wahoze akuriye itorero Inkuru
Nziza uyu munsi yahagaritswe muri iri torero bitewe n’amashusho y’urukozasoni
yifashe ari kwikinisha akaza gusaakaara. Nubwo yahagaritswe ariko asa nawe
n’ufite urundi ruhande rumushyigikiye muri iri torero ubu risa n’iryacitsemo
kabiri.
Umwaka
ushize nibwo amashusho y’uyu mupastori yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga
ari kwikinisha. Ni amashusho n’Umuseke.rw duesha iyi nkuru wabashije kubona ukanabika copy.
Mu bihe
bishize Pasiteri Ngaboyisonga Theoneste yagiye avuga ko aya mashusho ari
ayahimbwe ngo bamuvane mu itorero yari abereye umuyobozi mukuru.
Yageze kuri bamwe mu
bapastori bo ku yandi maparuwasi y’iri torero mu bice by’icyaro arabiyegereza
mu gihe abo ku kicaro ku mugi wa Kigali bo bamwamagana kubera ariya mashusho
y’urukozasoni.
Pastori Muhire Joshua ubu
ukuriye iri torero ku rwego rw’Umugi wa Kigali yabwiye abanyamakuru ko ariya
mashusho ari ikintu cyo kutihanganira ku mushumba w’itorero ari nayo
bamuhagaritse.
Pastori Muhire Joshua ati “ntitwishimiye ibyo yakoze. Icyo
twifuza ni uko yabibazwa ku giti cye aho kwanduza isura y’itorero …..Umuyobozi
nkuwo ntakwiye kuyobora.”
Nyuma y’aya mashusho
bagerageje ibishoboka ngo bagarure isura y’itorero harimo no kurwanya ko
akomeza gukwirakwira.
Bavuga ko banadikiye Pastoro
Ngaboyisonga wayifashe bamubwira ko nta murimo yemerewe gukora mu gihe
atarazana ibimenyetso byerekana ko ayo mashusho atari aye.
Ariko we ngo nta n’imbabazi
yigeze abisabira ariko ntiyanabahakaniye ko ayo mashusho atari aye.
Itorero
ryacitsemo kabiri
Pastori Ngaboyisonga
Theoneste wirukanwe ubu afite uruhande rwe narwo rwitwa Inkuru Nziza
akaba n’umuyobozi. Rugizwe ahanini n’abapastori bo mu bice by’icyaro
bahagarariye iri torero yabashije kumvisha ko amashusho atari aye kandi
byakozwe hagamijwe kumwigizayo.
Tariki 05 Gashyantare 2018
uru ruhande rwamuhagaritse ruyobowe n’abari bamwungirije mu itorero rwakoze
Inteko rusange, uyu munsi Pastori Ngaboyisonga nawe akoranya Inteko rusange
y’abo ku ruhande rwe.
Mu minsi mike ishize
ahakorera iri torero Inkuru Nziza mu mugi wa Kigali harafunzwe kimwe n’ahandi
hari amatorero ngo haba hari urusaku mugi wa Kigali.
Paruwasi y’Inkuru nziza mu
mugi wa Kigali ubu ntaho gusengera ifite, nubwo ari Paruwasi isanganywe
abakiristu banditse batagera kuri 300.
Twagerageje kuvugana na
Pastori Ngaboyisonga ariko ntibyashoboka kugeza ubu, amakuru atugeraho ni uko
ari mu butumwa mu Bufaransa.
Barapfa iki?
Itorero Inkuru Nziza
ryatangiye mu 1961 ribona ubuzima gatozi hashize umwaka umwe.
Ni itorero ridafite abayoboke
benshi, uhereye ku mibare y’ibarurishamibare riheruka, ariko rifite itorero
ririkuriye mu Bwongereza ryitwa Assemblées de Frères ari naryo muterankunga
w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda.
Iri torero ryo mu Rwanda
rikura inyungu ahanini mu bitaro by’ingingo i Gikondo n’amashuri amwe n’amwe
y’iri torero, nk’ishuri riri i Gihogwe, byose biterwa inkunga na bariya
bongereza.
Bamwe mu bakurikiranira iri torero hafi bemeza ko amakimbirane
arivugwamo ashingiye ahanini ku nyungu z’abantu ku giti cyabo.
src : UMUSEKE.RW
No comments:
Post a Comment