Ubusanzwe tuzi ko imihango y’abakobwa n’abagore ari
ngarukakakwezi, nyamara bishoboka ko hari ubwo wakisanga ujya mu mihango kabiri
mu kwezi. Ku bantu bajya mu mihango kabiri mu kwezi babiterwa n’impamvu
zitandukanye arizo izi zikurikira :
Kuba ufite ukwezi kugufi kandi
kudahinduka : Umuntu ashobora kugira ukwezi kugufi kandi
kukaba kudahindagurika. Icyo gihe rero iyo afite ukwezi gufite iminsi iri
hagati 21 na 25 kandi kukaba kudahinduka, birashoboka ko yajya ajya mu mihango
nyuma y’ibyumweru bitatu, rimwe na rimwe akajya yisanga yayigiyemo kabiri mu
kwezi nko mu gihe yagiye mu mihango ukwezi gutangira, mu mpera zako ashobora
kubona indi kandi nta zindi mpamvu zidasanzwe zabiteye. Iyo ari iyi mpamvu
igutera kujya mu mihango kabiri mu kwezi, nta kibazo kiba gihari cyagutera
guhangayika.
Kuba umukobwa agitangira kujya
mu mihango : Iyo umukobwa agitangira kujya mu mihango, umubiri we uba
utaramenyera ku buryo bishobora no gufata umwaka wose, imihango ye itarafata
gahunda ngo ijye ku murungo. Ibyo bishobora kumutera kujya mu mihango kabiri mu
kwezi kandi nta kindi kibazo gihari nyuma akazamenyera bikarangira.
Guhindagurika
kw’imisemburo : Guhindagurika kw’imisemburo nabyo bishobora kuba
byaba impamvu yo gutuma umugore cyangwa se umukobwa ajya mu mihango kabiri mu
kwezi. Aha bikunze kuba nko ku bagore begereje igihe cya menopause.
Kuba uterus ifite
ikibazo : Igihe uterus ifite ikibazo nko kuba hari ibibyimba byajemo
bishobora kuba intandaro yo guhindura igihe wari usanzwe uboneraho imihango
ukaba noneho wayibona kabiri mu kwezi. Igihe ubonye iki kimenyetso kandi nta
yindi mpamvu iri mu zo twavuze haruguru ugomba kwihutira kujya kwa muganga.
Kwiyongera ibiro byinshi cyangwa se ukabitakaza : Igihe
wiyongereho ibiro byinshi cyangwa se ugatakaza ibiro byinshi nayo yaba impamvu
yo gutuma ubona imihango
kabiri mu kwezi kumwe.
kabiri mu kwezi kumwe.
Izindi mpamvu :
1.
• Imyotozo ngororamubiri ikabije umubiri utari umunyereye
2.
• Uburwayi bumwe na bumwe n’imiti
3.
• Umunaniro ukabije
4.
• Kuza ari kimwe mu bimenyetso by’indwara zandurira mu mibonano
mpuzabitsina idakingiye icyo gihe amaraso aza ashobora kwitiranywa n’imihango
isanzwe umuntu akagira ngo yagiye mu mihango kabiri mu kwezi
5.
• Imiti yo kuboneza urubyaro nayo shobora gutuma umubiri ugira
impinduka ikaba yagutera kujya mu mihango kabiri mu kwezi
Ni Ngombwa rero kumenya impamvu igutera kujya mu mihango kabiri mu
mwaka kandi iyo mpamvu wayimenya ari uko ubibwiwe n’umuganga ubifitiye
ubushobozi. Mu gihe rero ubonye ukwezi kwawe guhinduka ku buryo budasanzwe
ukajya mu mihango kabiri ni byiza ko wakihutira kwa muganga cyane cyane mu gihe
biherekejwe no kuva cyane, uburibwe bukabije utari usanganywe n’izindi mpinduka
zidasanzwe.
Source :
newhealthadvisor.com
No comments:
Post a Comment