• Labels

    Wednesday, March 21, 2018

    Impamvu 5 zituma usinzira igihe kinini ariko ukabyuka unaniwe



    Hari abantu basinzira amasaha make bakabyuka bumva baruhutse neza mu gihe abandi basinzira igihe kinini ntibibabuze kubyukana umunaniro; abahanga bavuga ko byose biba bifite impamvu.

    Nubwo bamwe bafata ko gusinzira amasaha menshi ari byiza bikwiye no gutera amakenga kuko ngo ni bintu bidasanzwe.

    Ronald Chervin inzobere mu kuvura indwara zituruka mu kudasinzira neza ukorera muri kaminuza ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragarije HuffPost dukesha iyi nkuru impamvu umuntu ashobora gusinzira mu buryo budasanzwe.

    Yagize ati “Ubusanzwe umuntu mukuru asinzira hagati y’amasaha arindwi n’umunani. Iyo rero umuntu arengeje ayo masaha akaza no kubyuka yumva ataruhutse uko bikwiriye aba agomba kugana muganga kuko aba afite ikibazo.”

    Inkomoko y’umuntu

    Abashakashatsi berekana ko ibipimo bya ADN n’ibisekuru umuntu akomokaho bishobora guteza gusinzira gukabije.

    Chervin avuga ko ibyo ntacyo umuntu yabikosoraho uretse kwiha gahunda, akagira igihe kidahinduka cyo kuryamiraho n’icyo kubyukiraho.

    Yavuze kandi ko ibihe by’ubugimbi n’ubwangavu nabyo bijya biteza abari muri iyo myaka gusinzira cyane ndetse kubyuka bikaba ingorabahizi.
    Ikimenyetso cy’umunaniro

    Kugira ibibazo mu misinzirire ukarenza amasaha yagenwe ugisinziriye bishobora gutererwa n’uburyo umunsi wawe wagenze wenda wananiwe cyane cyangwa se kuba wanyweye cyane.

    Bene abo bantu bahuye n’ibibazo byo kunywa bashobora gusinzira amasaha icumi cyangwa bakanayarenza kandi bagakomeza kumva bataruhutse uko bikwiriye.

    Kuba umuntu afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe

    Iyi nzobere igaragaza ko kugira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe nko kwiheba gukabije na byo biteza gusinzira gukabije rimwe na rimwe.

    Ati “ Gusinzira birengeje urugero bishobora guterwa n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe nko kwiheba gukabije ku buryo umuntu ashobora kurenza amasaha 10 kugeza kuri 11 asinziriye nubwo bitamubaho buri gihe kuko hari nubwo abibura burundu.”

    Bisaba ko umuntu yegera inzobere igihe abonye ko afite iki kibazo bakamugira inama bakanamukurikirana.

    Ingaruka z’imiti

    Charvin avuga ko hari imiti umuntu akoresha agasinzira cyane birenze ndetse akabyuka yumva ataruhutse neza kubera ingaruka zayo.

    Ikindi ni igihe umuntu yagize ihungabana ryo ku bwonko cyangwa se impanuka yabukomerekeje ko ashobora kujya asinzira mu buryo burenze ubusanzwe ndetse bamwe bikabatera ubwoba.

    Abahanga baragaragaza ko mu gusinzira bihagije ndetse bikanarenza byongera gufasha ubwonko bwari bwagize ikibazo kongera gusubira ku murongo no gukira neza ,ibyo bikaba nta kibazo biteye.

    Kumara igihe kinini udasinzira neza ngo umare ibitotsi

    Bitewe n’ubuzima hari ubwo umuntu asinzira amasaha make ndetse ugasanga buri gihe abyuka atabishaka kubera ko aba akinaniwe.

    Bene uwo muntu iyo agize amahirwe akaryama nta zindi gahunda afite, arasinzira cyane akarenza amasaha arindwi cyangwa umunani yemewe ku bantu bakuru.
    Ibyo biba ari ikimenyetso cy’uko aba yari afite umunaniro ukabije, ubwonko bukaba bwari bukeneye kuruhuka.

    Chervin akomeza avuga ko igihe cyose usinziriye amasaha yagenwe ukabyuka wumva ufite umunaniro ukabije cyangwa se wumva wanegekaye uba ugomba kujya kwa muganga ukamenya impamvu zabyo%.

    Ku bijyanye no gusinzira amasaha menshi ariko ukumva nta kibazo ufite waruhutse neza avuga ko nta kibazo biteye kuko biba bikomoka mu miterere y’umubiri.

    Src.Igihe

    No comments:

    Post a Comment