Abasirikare bakuru b’igihugu cya Zimbabwe (ZNA) bari hirya no hino muri
iki gihugu bashyizwe mu majwi ko bakorana ku ngufu imibonano mpuzabitsina ku
buntu (Batishyuye) n’abakobwa n’abagore bakora imirimo yo kwicuruza (Sex
workers) muri iki gihugu nk’igihembo cy’uko bahiritse Robert Mugabe wahoze ari
Perezida w’iki gihugu, umwanya yakuweho n’izi Ngabo zigashyiraho Perezida
Emmerson Mnangagwa mu cyiswe ‘Military Coup’ bishatse kuvuga ko ubutegetsi
bwahiritswe n’igisirikare.
Ibi ni ibyagaragajwe n’ubushakashatsi
bwakozwe mu kwezi gushize n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya Sida muri
Zimbabwe, NAC (The National Aids Council) gifatanyije na Polisi yo muri iki
gihugu, aho baba bagenzura ubumenyi bw’abashinzwe umutekano bo ku rwego rwa
Ofisiye, imyitwarire yabo ndetse n’uburyo bitwara mu baturage hagendewe ku
kureba abaka ruswa y’igitsina, abatinganyi, n’abakoresha ibiyobyabwenge.
Muri ubu bushakashatsi
bwakozwe ngo hari abakozi b’igitsina gore batanze ubuhamya bavuga ko bamwe mu
basirikare bo ku rwego rwa Ofisiye babasanga mu mirimo yabo yo kwicuruza
bakabafatiraho imbunda babasaba ko babemerera gukorana imibonano mpuzabitsina
ku buntu.
Ikinyamakuru Allafrica
dukesha iyi nkuru cyavuze ko umwe muri izi ndaya watanze ubuhamya yavuze ko aba
basirikare bavuga ko bagaruye ubwigenge mu gihugu bityo nabo bakaba barimo
kwihemba gusambana nabo batabishyuye. Ngo bakoresha imbunda mu kubatera ubwoba
bikarangira izi ndaya zemeye kuryamana nabo ku buntu.
Ubu bushakashatsi bwiswe
‘Ubumenyi, imyitwarire n’ibikorwa by’abashinzwe umutekano mu baturage ba
Zimbabwe’ kandi bwagaragaje ko hari ibindi bikorwa bigayitse bikorwa
n’abapolisi bo muri iki gihugu ari nabo baba bafite kurwanya ibyaha mu
nshingano zabo ariko ngo nibo barimo gushyigikira icuruzwa ry’abantu cyane
cyane abakora uburaya bakanateza ubwandu bushya bw’agakoko gatera Sida.
Abapolisi b’abagabo kandi nabo bashinjwa kwaka igitsina izi ndaya mu gihe baba
bari ku burinzi mu masaha y’ijoro.

No comments:
Post a Comment