• Labels

    Tuesday, March 6, 2018

    Butera Knowles agiye gusohora indirimbo'Darling' yakoranye n'umuhanzi ukomeye muri Tanzania


    Mu minsi ishize nibwo Knowless Butera yerekeje muri Tanzania aho yamaze iminsi akora ibikorwa binyuranye ariko byiganjemo ibya muzika nkuko yagiye abitangaza  akavuga ko yari mu kazi ka muzika icyakora akirinda gutangaza umuhanzi bari gukorana wo muri Tanzania. Kuri ubu Knowless yatangaje umuhanzi wo muri Tanzania bakoranye.
    Atangaza umuhanzi bakoranye, Butera Knowless yagize ati” Nshimishijwe kubamenyesha ko ngiye gushyira hanze indirimbo yanjye ya mbere muri 2018…” Nkuko yakomeje abitangaza Butera Knowless yatangaje ko iyi ndirimbo ye nshya yitwa Darling akaba yarayikoranye n’umuhanzi ukomeye muri Tanzania uririmba injyana ya R&B witwa Ben Pol.
    Ben Pol ni umuhanzi uzwi cyane muri Tanzania akaba yaratangiye umuziki 2009 kugeza ubu akaba agikora. Umwaka ushize wa 2017, Ben Pol yakoze indirimbo zinyuranye zirimo ‘Phone’ yakoranye na Mr Eazy ndetse n’iyitwa Muziki yakoranye na Darassa ikaba yarasohotse muri 2016. Ben Pol ubusanzwe witwa Benard Michael Paul Mnyang'anga ni umwe mu baririmbyi beza b’injyana ya R&B Tanzania ifite akaba umusore w’imyaka 28.
     Butera Knowles avugako nyuma yo gusohora iyi ndirimbo , azasubira muri Tanzania kuyimenyekanisha no kuyamamaza mu bitangazamakuru byaho.
    Butera Knowles ari kumwe na Ben Paul barimo gukorana indirimbo.


    No comments:

    Post a Comment