Barayagwiza
Jean w’imyaka 60 wari utuye mu Kagari ka Burinda, Umurenge wa Rubavu, Akarere
ka Rubavu, yimanitse mu mugozi arapfa, asiga impapuro zivuga abo afitiye ideni
n’abarimufitiye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa
w’Umurenge wa Rubavu, Mugisha Honore, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ati "Uyu musaza
yiyahuye akoresheje umugozi, yari yaraye yandika impapuro zirindwi, aho yasize
yanditsemo abamufitiye amadeni ndetse n’abo ayafitiye; yasize yanditse kandi ko
umuhungu we yari yaramureze kuri Polisi agatuma afungwa, yanditse ko
n’indangamuntu ye ariho yasigaye na Laissez-passer.’’
Uyu
mugabo wakoraga akazi ko gucuruza impu, yasize avuze ko ideni yari afitiye
abantu ari amafaranga miliyoni ebyiri naho we abagombaga kumwishyura bari
bamufitiye 710,000 Frw.
Gitifu yakomeje avuga ko uyu
musaza yakunze kugirana amakimbirane n’abagore be mu minsi yashize ariko babiri
yarasigaranye nta kibazo bari bafitanye.
Mugisha yagize ati “Uwa mbere
bari baratanye burundu, yari asigaranye babiri ariko hari hashize igihe nta
yandi makimbirane abayeho n’abo bagore kuko nibyo yasize yanditse ni umurage
w’uko bazagabana imitungo.’’
Muri uyu Murenge wa Rubavu
ukunze kumvikanamo abiyahura, ubuyobozi bwawo buvuga ko biterwa ahanini n’amakimbirane
yo mu miryango akururwa n’ubuharike.
Srce
: igihe
No comments:
Post a Comment