Haramutse haje umuti utuma
abantu bagaragara ko badakuze wagurwa ku bwinshi, kubera ko abantu bose baba
bifuza isura y’ubuto. Hari n’abantu baba
bagaragara ko bashaje , kandi uramutse ugiye mu kuri kw’imyaka yabo, wasanga
ntaho bihuriye ; Mu bituma abantu bagaragara nk’abakuze harimo ibyo abantu
bitera ku giti cyabo, bityo tukaba
twabateguriye iyi nkuru, ngo umuntu abashe kumenya icyo yakora ngo abe yakwirinda kugaragara nk’ukuze kandi
yabigizemo uruhare.
Kwirinda Kunanirwa mu mutwe
( stress )
Kugira ngo ube muto, ugomba kuba utekereza nk’abato, ku buryo
guhora ufite ibikunanije mu mutwe bishobora kugutera ibibazo ,byanagera no ku
burwayi. Niyo mpamvu umuntu aba asabwa kumenya ibintu bimutera umunaniro mu
mutwe, akabyiyibgiza akoresheje gukora siporo, kuruhukira mu bimushimisha, n’ibindi.
Umuhanga mu bijyanye no kurwanya indwara
z’ubusaza Dr. Paul Galbraith avuga ko kugira umwanya uhagije wo kuruhuka bituma umuntu ashira stress kuko iyo uhora
unaniwe bituma imitsi yo mu mutwe yangirika bigatera gusaza imburagihe. Atanga izindi
ngero z’ibyatuma umuntu abaho nta munaniro nko guseka, kurira, kwishimisha,
kureba amabara ukunda kubana neza n’abandi no kwirinda ibyatuma utishima.
Kwirinda Kuryama imburagihe
Dr. Paul Galbraith
akomeza avuga ko kuryama ari igihe cyiza umubiri uruhuka, n’uturemangingo
twapfuye umubiri ugakora utudusimbura, hanakurwamo imisemburo itari myiza , ni nacyo gihe bemeza ko umuntu
akurira.
Ikirenze kurii ibi, abaganga bemeza ko
umuntu ukuze na we akeneye amasaha 7 cyangwa 8 buri munsi.
Kuri ibyo umuntu asabwa kugira igihe
kidahindagurika kandi gihagije cyo
kuryamira.
Igihe umuntu aryama ariko ntasinzire uko
bikwiye, ni ngombwa kwitabaza abaganga
bagafasha kuko kuryama neza ari bumwe mu buryo bwo kwirinda gusaza
imburagihe.
Kwirinda Kunywa itabi :
Kunywa itabi ni ingeso ishobora gutuma
umuntu yashyira ubuzima mu kaga aho yarwara indwara zirimo iz’ibihaha n’umutima.
nk’uko byanditswe na Gerald Beales umwanditsi ku itabi, Kunywa itabi
Buri
munsi bituma amaraso atabasha gutembera ngo agree mu bice byose by’uruhu, , bityo bigatuma agira
iminkanyari ku mubiri no gusaza vuba.
kunywa itabi kandi bituma umubiri ukora
imisemburo ituma uruhu rudakweduka bityo umuntu akaba atabasha kubyibuha, bityo
bikanatuma umuntu agira iminkanyari ya hato na hato.
Kwirinda Imirire mibi.
Kurya nabi biri mu
bituma abantu bagira uko bagaragara kuko umugani w’ikinyarwanda ubivuga ngo
amagara aramirwa ntamerwa.
Umuntu agirwa inama yo
kurya neza ku buryo agumana ibiro bye ku buryo n’iyo wagera mu myaka ikuze,
agumana biro yahoranye mbere.
Kutagira indyo nziza
ihoraho, biri mu bitma umuntu asaza vuba
kurya neza no kutagira ibikubabaza biri
mu bituma umuntu aguma kubaho kandi agaragara nk’ukiri muto kandi ari
mukuru.
srce :Onlymyhealth
No comments:
Post a Comment